ES Byimana yafashe ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro

Yanditswe ku itariki ya: 22-05-2013 - Saa: 11:25'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi bw’ishuri rya Ecole des Science Byimana mu karere ka Ruhango, buravuga ko bugiye gushyira umuntu muri buri cumbi ry’abanyeshuri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro umaze iminsi wibasira inyubako z’iri shuri.

Gakenke: Ku myaka 70 yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri

Yanditswe ku itariki ya: 21-05-2013 - Saa: 13:25'
Ibitekerezo ( )

Girukubonye Daniel w’imyaka 70 ukomoka mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke yafashe icyemezo cyo kwiga gusoma no kwandika nyuma yo gukurwa mu ishuri n’umubyeyi we ubwo yari akiri umwana muto.

Kamonyi: Abanyeshuri bamuritse ibihangano byo guteza imbere imiturire yo ku mudugudu

Yanditswe ku itariki ya: 17-05-2013 - Saa: 11:53'
Ibitekerezo ( )

Abanyeshuri baturutse muri amwe mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Kamonyi, bitabiriye amarusha ku bihangano by’imiturire myiza yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu rwego rwo gushishikariza abatuye mu cyaro kwitabira gahunda yo gutura ku mudugudu.

Harigwa uburyo kaminuza zo mu karere zagira uruhare mu gushakira ubumenyi ngiro abazirangijemo

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 15:42'
Ibitekerezo ( )

Abagize akanama gahuza amakaminuza yo muri Afrika y’Iburasirazuba baremeza ko hakwiye kubaho uburyo bufasha abarangije muri izo kaminuza kugera ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.

REB yemereye E.S.Kirambo inkunga ya miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” yahiye

Yanditswe ku itariki ya: 9-05-2013 - Saa: 15:36'
Ibitekerezo ( )

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.

Ngoma: Mu mashuri yose hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose

Yanditswe ku itariki ya: 6-05-2013 - Saa: 10:32'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyiriyeho amabwiriza ashyiraho siporo kuri bose (sport de masse) mu bigo by’amashuri bamwe mu barezi bavuga ko iziye igihe kuko hari aho wasangaga mu mashuri abanyeshuri batagira siporo bakora.

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora barasabwa kuzamura imyumvire y’abaturage mu nzira y’iterambere

Yanditswe ku itariki ya: 29-04-2013 - Saa: 12:48'
Ibitekerezo ( 1 )

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) iri mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu u Rwanda rufite kandi bakarushaho kuzamura imyumvire y’abaturage kugira ngo bakunde umurimo mu rwego rwo guharanira iterambere ryihuse.

“Nta mpamvu yo guha abana bafite ubumuga amashuri yihariye” Perezida wa NUDOR

Yanditswe ku itariki ya: 26-04-2013 - Saa: 16:17'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) aravuga ko nta mpamvu yo guha abafite ubumuga amashuri yihariye. Akaba ariyo mpamvu buri mwarimu wese uri kurangiza amashuri aba yarigishijwe uburyo bwo gufasha ababarirwa muri iki kiciro.

Nyamata: Umukorerabushake wa JICA yashinze isomero rifasha urubyiruko

Yanditswe ku itariki ya: 23-04-2013 - Saa: 09:33'
Ibitekerezo ( )

Umukorerabushake w’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) yashinze isomero ry’ibitabo ndetse n’inzu ikinirwamo imikino itandukanye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile