Imyitozo ihuje Ingabo zo muri Afurika y’Uburasirazuba ibera muri Uganda yatangiye

Yanditswe ku itariki ya: 20-05-2013 - Saa: 16:06'
Ibitekerezo ( 2 )

Imyitozo yiswe ‘Mashariki Salam 2013” ihuje abasirikare, abapolisi n’abasivili barenga 1200 baturutse mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba yatangiye tariki 19/05/2013 mu kigo cya gisirikare cya Jinja, mu gihugu cya Uganda.

EAX ije guhuza abahinzi bato n’abaguzi mu muryango wa EAC

Yanditswe ku itariki ya: 16-05-2013 - Saa: 10:51'
Ibitekerezo ( 1 )

Ikigo East African Exchange (EAX) gihagarariwe n’uwari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Jendayi Frazer, kiratangaza ko kirimo kubonera isoko abikorera bo mu Rwanda, cyane cyane abahinzi n’aborozi bato, mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), kandi ku giciro kibanogeye.

Ibihugu bya EAC bigomba gusangira ingamba bifite, kugira ngo bigire ishoramari rikomeye ku isi

Yanditswe ku itariki ya: 3-05-2013 - Saa: 08:44'
Ibitekerezo ( )

Raporo y’uyu mwaka wa 2013 ya Banki y’isi ifatanyije na IFC, isaba umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC), gutanga inguzanyo ku bikorera, kongera ingamba zo kurengera abashoramari ndetse no guhanahana ingamba buri gihugu gifite, kugira ngo uyu muryango uhabwe icyizere gisesuye n’abashoramari b’isi yose.

Ishyirwaho ry’ifaranga rimwe muri EAC bizarangirana n’Ugushyingo uyu mwaka

Yanditswe ku itariki ya: 30-04-2013 - Saa: 11:37'
Ibitekerezo ( 3 )

Inama ya 11 y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yateranye tariki 28/04/2013 i Arusha muri Tanzania yemeje ko ibikorwa byo gushyiraho ifaranga rimwe muri uyu muryango bizaba byarangiranye n’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Museveni avuga ko abatuye EAC baheze mu bukene kubera kuba ba nyamwigendaho

Yanditswe ku itariki ya: 24-04-2013 - Saa: 19:56'
Ibitekerezo ( )

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), gufasha abawutuye kubyaza umusaruro isoko rigari rigizwe n’ibihugu bitanu, bakareka kuba ba nyamwigendaho no kurangwa n’ivangura, kugirango bave mu bukene ngo bwababayeho akarande.

Perezida Kagame yasabye EALA kwihutisha urugamba rwo kurinda Abanyafurika gutega amashyi

Yanditswe ku itariki ya: 17-04-2013 - Saa: 09:00'
Ibitekerezo ( 5 )

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ibihugu biwugize, kugirango ikibazo cy’ihezwa, akarengane n’ubukene butuma Abanyafurika babeshwaho n’inkunga z’amahanga gikemuke.

EALA irashima ibikorwa by’uruganda rw’amakaro rwa Nyagatare

Yanditswe ku itariki ya: 14-04-2013 - Saa: 15:28'
Ibitekerezo ( 5 )

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), Margaret Nantongo Zziwa, arashima ibikorwa bimaze kugerwaho n’uruganda rw’amakaro (East African Granite Industries) rukorera mukarere ka Nyagatare.

Inama ya EALA igiye kubera mu Rwanda izafata ingamba zikomeye zirebana n’amahame ya EAC

Yanditswe ku itariki ya: 11-04-2013 - Saa: 08:48'
Ibitekerezo ( )

Kuva tariki 12-26/04/2013, abagize Inteko ishinga amategeko y’ibibihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), bazaba bari kumwe n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aho bagiye gufata ingamba zatuma amahame y’umuryango wa EAC ashyirwa mu bikorwa byihuse.

Abanyeshuli baturutse muri EAC basuye ingoro yo mu Rukali

Yanditswe ku itariki ya: 24-03-2013 - Saa: 11:32'
Ibitekerezo ( )

Mu rwego rwo kumenya amateka y’u Rwanda rwo hambere abanyeshuli biga ibya farumasi muri kaminuza zitandukanye zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) basuye ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahingwa iri mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatandatu tari 23/03/2013.

Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | 10
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile