Gakenke: Abagore n’abakobwa 41 basambanyijwe ku gahato

Imibare itangwa n’akarere ka Gakenke igaragaraza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, ibitaro n’ibigo nderabuzima byo muri ako karere byakiriye abakobwa n’abagore 41 basambanyijwe ku gahato.

Mu nama y’itsinda ry’abashinzwe urwego rw’ubuzima mu Karere ( DHMT) yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 23/04/2013, abayobozi b’ibitaro bavuga ko abo bantu bose atari abo mu Karere ka Gakenke kuko hari n’abarwayi bakira bava mu turere bahana imbibi.

Aha, batanga urugero ko Ibitaro bya Ruli byakira abarwayi bava mu mirenge yo mu Turere twa Muhanga na Kamonyi n’ibitaro bya Nemba bikacyira abaturage ba mu mirenge y’Uturere twa Burera na Rulindo.

Ngo bamwe mu bakobwa n’abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakunda kubihisha nyuma yo kwigishwa bakemera kwisuzumisha no kugeza ikibazo cyabo kuri Polisi kugira ngo ababikoze babiryozwe.

Muri iyo nama hagaragajwe kandi ko mu mezi ane ashize, abantu 44 bahuye n’ihohoterwa rikorewe ku mubiri (physical violence) bibaviramo kujya kwa muganga. Ibitaro bya Ruli biza ku isonga mu kwakira benshi aho abantu 21 bavuriwe muri ibyo bitaro.

Ibyo bitaro bibarizwa mu Murenge wa Ruli ucukurwamo amabuye y’agaciro, bityo amafaranga aturuka muri ubwo bucuruzi akaba ashobora kuba ari yo nyirabazana y’urugomo ruviramo bamwe kujya kwa muganga.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bazagezwaho iyo mibare kugira ngo bongere imbaraga mu kwigisha abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina; nk’uko abitabiriye inama babyifuje.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka