Gakenke: Abagore n’abakobwa 41 basambanyijwe ku gahato

Yanditswe ku itariki ya: 24-04-2013 - Saa: 11:14'
Ibitekerezo ( )
Print

Imibare itangwa n’akarere ka Gakenke igaragaraza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013, ibitaro n’ibigo nderabuzima byo muri ako karere byakiriye abakobwa n’abagore 41 basambanyijwe ku gahato.

Mu nama y’itsinda ry’abashinzwe urwego rw’ubuzima mu Karere ( DHMT) yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 23/04/2013, abayobozi b’ibitaro bavuga ko abo bantu bose atari abo mu Karere ka Gakenke kuko hari n’abarwayi bakira bava mu turere bahana imbibi.

Aha, batanga urugero ko Ibitaro bya Ruli byakira abarwayi bava mu mirenge yo mu Turere twa Muhanga na Kamonyi n’ibitaro bya Nemba bikacyira abaturage ba mu mirenge y’Uturere twa Burera na Rulindo.

Ngo bamwe mu bakobwa n’abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakunda kubihisha nyuma yo kwigishwa bakemera kwisuzumisha no kugeza ikibazo cyabo kuri Polisi kugira ngo ababikoze babiryozwe.

Muri iyo nama hagaragajwe kandi ko mu mezi ane ashize, abantu 44 bahuye n’ihohoterwa rikorewe ku mubiri (physical violence) bibaviramo kujya kwa muganga. Ibitaro bya Ruli biza ku isonga mu kwakira benshi aho abantu 21 bavuriwe muri ibyo bitaro.

Ibyo bitaro bibarizwa mu Murenge wa Ruli ucukurwamo amabuye y’agaciro, bityo amafaranga aturuka muri ubwo bucuruzi akaba ashobora kuba ari yo nyirabazana y’urugomo ruviramo bamwe kujya kwa muganga.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bazagezwaho iyo mibare kugira ngo bongere imbaraga mu kwigisha abaturage kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina; nk’uko abitabiriye inama babyifuje.

Nshimiyimana Leonard

Andi makuru - Imbere mu gihugu
Ruyenzi: Barasabwa kwibumbira mu matsinda abafasha gukemura ibibazo by’umutekano
28/07/2014

Ubwinshi bw’abatuye akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi, butuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye. Aka gace (...)
Gakenke: Abajura batumye isantere y’umugi yose idacana amashanyarazi
27/07/2014

Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2014 nibwo inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gakenke zatahuye ko hari intsinga zitanga umuriro w’amashanyarazi mu gice kinini kigize santere ya Gakenke (...)
Nyanza: Yishe mukuru we amukebye ijosi
27/07/2014

Nzabandora Ariel w’imyaka 30 y’amavuko uvuka mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 25/07/2014 ahagana saa tatu z’ijoro yishe (...)
Gakenke: Bagiye kurushaho gukumira ibihungabanya umutekano
26/07/2014

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugiye kurushaho gukaza umutekano, kugira ngo hagize n’uwashaka kuwuhungabanya atazabona aho (...)
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire