Muhanga: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi

Bamwe mu bahinzi mu karere ka Muhanga baratangaza ko bakomeje guhangayikishwa n’imvuira ikomeje kugwa ari nyinshi ikangiza imyaka yabo bari batezeho amaramuko.

Nk’uko babivuga ngo iyi mvira yaguye itunguranye kuko yatangiye kugwa itinze aho ibonekeye ikagwa ari nyinshi cyane ku buryo buri kubatera ubwoba.

Uwitwa Mukandemezo avuga ko atunzwe n’ubuhinzi none ngo iyi mvura yaramwangirije ku buryo bukabije.

Yagize ati: “twateye ibishyimbo aho kugirango bibone imvura ahubwo izuba riba ariryo ribikarira, nyuma nibwo twaje kubona igihu kibyaye imvura yaje ari simusiga aho kugirango izazamura ibyari bihari yarabihuhuye”.

Abahinzi bakomeje guhangayikishwa kandi n’imvura ikomeje gutwara ubutaka bwabo kuko igihe yaguye iteza inkangu ikomeye cyane ko aka karere kari mu turere dufite imisozi ihanamye.

Inkangu itwara ubutaka bwera.
Inkangu itwara ubutaka bwera.

Si abahinzi bafite ikibazo cy’imvura ikomeje kugwa muri iki gihe kuko n’abakoresha imihanda cyane nabo bakomeje kwibubira uburyo imihanda iri kurengerwa n’inkangu cyangwa igatwarwa n’isuri.

Abashoferi batwara abagenzi bajya mu bice by’icyaro cyane cyane mu mirenge iri mu misozi ihanamye bavuga ko imwe mu mihanda y’ibitaka yangiritse kuburyo hari aho imodoka zijya zikahahera.

Aha bavuga ko biba ngombwa ko biyambaza abaturage kugirango babafashe gukura imodoka zabo mu ishayo; ibi byose ngo akaba ari ibibatwara amafaranga menshi.

Bafite impungenge ko hari ubwo bashobora kugira ikibazo ibinyabiziga byabo bikagwa mu gihe cy’ijoro aho abaturage bashobora kutabatabara ahubwo bakabasahura kuko hari aho bijya biba.

Barasaba ubuyobozi ko bwakora imihanda igaragara kuburyo itangizwa n’ibiza byose bije. Aha ubuyobozi bukaba bukunze gushishikariza abaturage kutajya bahinga begereje imihanga kuko iyo begereje ariho haza inkangu igakunkumura ibitaka mu muhanga, ugapfa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka