Muhanga: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi

      17-04-2013 - 10:33'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu bahinzi mu karere ka Muhanga baratangaza ko bakomeje guhangayikishwa n’imvuira ikomeje kugwa ari nyinshi ikangiza imyaka yabo bari batezeho amaramuko.

Nk’uko babivuga ngo iyi mvira yaguye itunguranye kuko yatangiye kugwa itinze aho ibonekeye ikagwa ari nyinshi cyane ku buryo buri kubatera ubwoba.

Uwitwa Mukandemezo avuga ko atunzwe n’ubuhinzi none ngo iyi mvura yaramwangirije ku buryo bukabije.

Yagize ati: “twateye ibishyimbo aho kugirango bibone imvura ahubwo izuba riba ariryo ribikarira, nyuma nibwo twaje kubona igihu kibyaye imvura yaje ari simusiga aho kugirango izazamura ibyari bihari yarabihuhuye”.

Abahinzi bakomeje guhangayikishwa kandi n’imvura ikomeje gutwara ubutaka bwabo kuko igihe yaguye iteza inkangu ikomeye cyane ko aka karere kari mu turere dufite imisozi ihanamye.

Inkangu itwara ubutaka bwera.
Inkangu itwara ubutaka bwera.

Si abahinzi bafite ikibazo cy’imvura ikomeje kugwa muri iki gihe kuko n’abakoresha imihanda cyane nabo bakomeje kwibubira uburyo imihanda iri kurengerwa n’inkangu cyangwa igatwarwa n’isuri.

Abashoferi batwara abagenzi bajya mu bice by’icyaro cyane cyane mu mirenge iri mu misozi ihanamye bavuga ko imwe mu mihanda y’ibitaka yangiritse kuburyo hari aho imodoka zijya zikahahera.

Aha bavuga ko biba ngombwa ko biyambaza abaturage kugirango babafashe gukura imodoka zabo mu ishayo; ibi byose ngo akaba ari ibibatwara amafaranga menshi.

Bafite impungenge ko hari ubwo bashobora kugira ikibazo ibinyabiziga byabo bikagwa mu gihe cy’ijoro aho abaturage bashobora kutabatabara ahubwo bakabasahura kuko hari aho bijya biba.

Barasaba ubuyobozi ko bwakora imihanda igaragara kuburyo itangizwa n’ibiza byose bije. Aha ubuyobozi bukaba bukunze gushishikariza abaturage kutajya bahinga begereje imihanga kuko iyo begereje ariho haza inkangu igakunkumura ibitaka mu muhanga, ugapfa.

Gerard GITOLI Mbabazi

Andi makuru - Imbere mu gihugu
Rutsiro: Babiri bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa
4/05/2016

Ikirombe kiri mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro cyagwiriye abasore babiri bagicukuragamo Koruta bahita bapfa.
Umugore yishe umugabo we, bimenyekana nyuma y’imyaka itanu
4/05/2016

Umugore wo mu Karere ka Ngoma ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kwica umugabo we akamujugunya mu musarane, bikamenyekana hashize imyaka (...)
Basanze umurambo w’umwana mu kizenga cy’amazi
4/05/2016

Mutimura Dieudonné w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma yaguye mu kizenga cy’amazi mu gishanga kigabanya Akarere ka Ngoma na Kirehe basanga (...)
25 barimo guhugurwa ku mategeko y’intambara
4/05/2016

Abasirikare, abapolice n’abasivire 25 baturuka mu bihugu bitandatu by’Afurika barimo guhugurwa ku mategeko y’intambara muri Rwanda Peace (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1054

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda