Rayon Sport yanyagiye APR FC ibitego 4-0, yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Rayon Sport yongereye amahirwe yayo yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma yo kunyagira mukeba wayo APR FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.

Muri uwo mukino warumbutsemo ibitego byinshi mu gice cya kabiri ku ruhande rwa Rayon Sport, ibitego byatsinzwe na Hategekimana Aphrodis, Hamisi Cadric na Kamabale Salita uzwi cyane ku isina rya Papy Kamanzi watsinzemo ibitego bibiri.

Ishyaka ryari ryose ku bakinnyi b'amakipe yombi. (Foto: Jacques Furaha)
Ishyaka ryari ryose ku bakinnyi b’amakipe yombi. (Foto: Jacques Furaha)

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa cyaranzwe n’umukino utanogeye ijisho, aho wasangaga amakipe akina asa n’aho arimo kwigana, akanyuzamo agasatira ku buryo butunguranye, ariko ntihagira igitego kiboneka.

Igice cya kabiri nicyo cyagaragaje impinduka zikomeye cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sport kuko aribwo yatsinze ibitego bine byose.
Nyuma y’iminota irindwi gusa, amakipe avuye kuruhuka, Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Aphrodis bita Kanombe yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 52, nyuma y’aho yari ahawe umupira mwiza na Mwiseneza Djamal nawe ahita awuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude.

Rayon Sport yatsinze ibitego byashimishije abakinnyi n'abafana bayo. (Foto: Jacques Furaha)
Rayon Sport yatsinze ibitego byashimishije abakinnyi n’abafana bayo. (Foto: Jacques Furaha)

Icyo gitego cyatumye APR FC itangira gukina ishakisha uko yakwishyura bituma abakinnyi bayo bose bajya imbere gusatira, biza kuyiviramo gutsindwa igitego cya kabiri cyatunguranye ku munota wa 57 gitsinzwe na Hamisi Cedric ku mupira mwiza nawe yahawe na Djamal Miseneza wigaragaje cyane muri uwo mukino.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, APR FC yacitse intege cyane itangira kurushwa umupira ku buryo bugaragara, ntiyongera no gusatira, dore ko rutahizamu wayo Mubumbyi Bernabé yagenderagaho yari yamaze kuvunika agasimburwa na Songa Isaie utigeze azana impinduka zigaragara mu kibuga.

Uko kwiharira umupira no gukinana icyizere mu gice cya kabiri, byatumye Rayon Sport ikomeza guteza ibibazo ba myugariro ba APR FC wasangaga bakora amakosa cyane yo guhagarara nabi, buri kanya ugasanga izamu ryabo ryugarijwe.

Abafana ba Rayon Sport bari babukereye nk'uko bisanzwe. (Foto: Jacques Furaha)
Abafana ba Rayon Sport bari babukereye nk’uko bisanzwe. (Foto: Jacques Furaha)

Ibyo nyibyatinze kugira ingaruka, kuko ku munota wa 65, APR FC yakinaga idafite Iranzi Jean Claude, Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga nka bamwe mu bakinnyi isanzwe igenderaho, yaje gutsindwa igitego cya gatatu na Kambale Salita uzwi cyane nka Pappy Kamanzi.

icyo gitego kikaba cyaciye cyane intege abakinnyi n’abakunzi ba APR FC, ndetse bamwe batangira gusohoka muri Stade.
N’ubwo APR FC yari yasimbuje Turatsinze Heritier igashyiramo Rugwiro Hervé na Isaac Muganza agasimbura Sekamana Maxime, ntacyo byahungabanyije Rayon Sport dore ko nayo yashyizemo izindi mbaraga, Djamal Mwiseneza asimburwa na Sekamana Leandre naho Hategekimana Aphrodis asimburwa na Uwambazimana Leon.

Abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino waje kuba uhindura amateka. (Foto: Jacques Furaha)
Abafana ba APR FC bari bitabiriye umukino waje kuba uhindura amateka. (Foto: Jacques Furaha)

Imbaraga nkeya za APR FC yagaragaje mu minota ya nyuma kubera gucika intege no kurushwa na Rayon Sport byayiviriyemo gutsindwa igitego cya kane cyatsinzwe na none na Kambale Salita, ahita ashimangira intsinzi ya Rayon Sport kuri mukeba wayo nyuma y’igihe kirekire.

Nyuma yo gutsindwa, Eric Nshimiyimana utoza APR FC yemeye ko yarushijwe cyane na Rayon Sport mu gice cya kabiri, avuga ko ahanini byatewe n’abakinnyi be badafite inararibonye kandi ko hari abakinnyi be bakomeye baburaga muri uwo mukino.

Yagize ati: “ Ndashimira Rayon Sport kuko yitwaye neza cyane mu gice cya kabiri iradutsinda. Ku ruhande rwacu, twagerageje gukina neza mu gice cya mbere, tubuza Rayon Sport gukina umukino wayo, ariko kubera inararibonye nkeya, abakinnyi banjye mu gice cya kabiri bacitse intege, bananirwa gukomeza guhangana na Rayon Sport, bituma dutsindwa.

Imbaga y'abafana bari bakubise buzuye stade Amahoro yose. (Foto: Jacques Furaha)
Imbaga y’abafana bari bakubise buzuye stade Amahoro yose. (Foto: Jacques Furaha)

“Ikindi kandi, Rayon Sport ni ikipe ikomeye, ku buryo urebye abakinnyi b’ingenzi twaburaga mu kibuga, ntabwo byari byoroshye guhangana na Rayon Sport ifite abakinnyi bakomeye.”

Ku ruhande rwa Rayon Sport yari imaze gutsinda umukino wa gatanu muri shampiyona yikurikiranya, umutoza wayo Didier Gomez Da Rosa mu magambo makeya, yashimiye abakinnyi be bakurikije ibyo yababwiye bagiye kuruhuka kandi ngo babyubahirije.

“Mu gice cya mbere ntabwo twakinnye neza, twatakazaga cyane imipira bituma tujya kuruhuka ari nta gitego tubonye, ariko ndashimira cyane abakinnyi banjye ko bashyize mu bikorwa ibyo nababwiye bakabikora mu gice cya kabiri, tukaba tubonye iyi ntsinzi iremereye.”
Umutoza Didier Gomez yakomeje agira ati: “Ni byiza kuba imwe mu makipe twari duhanganye ubu tuyirushije amanota icyenda, ibi biraduha icyizere cy’uko dushobora gutwara igikombe cya shampiyona.”

Uretse abafana benshi, n'abayobozi banyuranye bari bitabiriye umukino. (Foto: Jacques Furaha)
Uretse abafana benshi, n’abayobozi banyuranye bari bitabiriye umukino. (Foto: Jacques Furaha)

Hari hashize igihe APR FC itsinda Rayon Sport cyangwa se amakipe ayombi akanganya. Mu mikino yaherukaga, mu Ukuboza 2012 mu mukino wa shampiyona ubanza, APR FC na Rayon Sport zari zanganyije ibitego 2-2, Rayon Sport yabanje kubitsinda, nyuma APR FC iza kubyishyura byose.

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi wabaye nabwo mu Ukuboza 2012, APR FC yari yatsinze Rayon Sport ibitego 3-1, none Rayon Sport yayigaranzuye.
Rayon Sport yaherukaga gutsinda APR FC ibitego byinshi mu mwaka wa 2002, ubwo yayitsindaga ibitego 4-1, ubu bikaba ari ubwa mbere iyitsinze ibitego byinshi mu mateka y’aya makipe.

Abafana b'amakipe yombi basangiraga mbere y'umukino buri ruhande ruhiga ko ruza gustinda. (Foto: Jacques Furaha)
Abafana b’amakipe yombi basangiraga mbere y’umukino buri ruhande ruhiga ko ruza gustinda. (Foto: Jacques Furaha)

Gutsinda APR FC byatumye Rayon Sport ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 41, naho APR FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 32.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC. (Foto: Jacques Furaha)
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC. (Foto: Jacques Furaha)

APR FC: Ndoli Jean Claude, Ngabo Albert, Bariyanga Hamdan, Turatsinze Heritier, Nshutinamagara Ismail, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Ntamuhanga Tumaini, Ngomirakiza Hegman, Sekamana Maxime na Mubumbyi Barnabé.

Ikipe ya Rayon Sport yabanje mu kibuga. (Foto: Jacques Furaha)
Ikipe ya Rayon Sport yabanje mu kibuga. (Foto: Jacques Furaha)

Rayon Sport: Bikorimana Gérard, Nizigiyimana Abdoul Karim, Sibomana Abouba, Nshimiyimana Iddy, Usengimana Faustin, Mwiseneza Djamal, Hategekimana Aphrodis, Johnson Bagoole, Kambale Salita Gentil, Amissi Cedric na Ndayisenga Fuadi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yeweeeeeeeeeeeeee rayon sport yanshimishije abantu benshi kubera gutsinda aper’thanks for kigali today that has written to that match’

ntitenguha yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

ndashima ferwafa kumitegurire yumukino kurisitade kuri gikundiro iragahoraho murwnda ndayemera kubanyamakuru basipo murabambe muhorane umwetenumurava bay

kanamugire valens yanditse ku itariki ya: 11-03-2013  →  Musubize

Twaremeye rwose pe! ikindi kiza gishimishije ni imisifurire myiza yagaragaye uriya musifuzi kabisa yahacanye umucyo nuwo gushimwa!!!

naho APR yo yabonye ikosoorwa rya nyaryo!

nitha yanditse ku itariki ya: 11-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka