Nyanza: Abanyeshuli bashishikarijwe gukora siporo ngo birinde n’indwara ziterwa no kutayikora

Mu cyumweru tariki 03/03/2013 mu karere ka Nyanza kuri stade y’ako karere hatangijwe ku mugaragaro siporo mu bigo by’amashuli atandukanye hagamijwe gufasha abanyeshuli kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.

Ibigo by’amashuli biherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza nibyo byitabiriye uwo muhango, abanyeshuri babyigamo bakora imyitozo yo kwirukanka abandi bahurira mu mukino w’umupira w’amaguru.

Niyonsaba Patricie ushinzwe uburezi mu karere ka Nyanza yasabye abanyeshuri bose ndetse n’abandi baturage kugira umukino buri wese ahitamo ariko akawukina ashishikaye kuko bifasha umubiri gukora neza ndetse abahanga bakemeza ko birinda n’indwara zinyuranye.

Urubyiruko rwo mu bigo by'amashuli bitandukanye rwari rwitabiriye imikino.
Urubyiruko rwo mu bigo by’amashuli bitandukanye rwari rwitabiriye imikino.

Nk’uko yakomeje abivuga indwara ziterwa no kudakora siporo ihagije zihitana abantu benshi. Zimwe muri izo ndwara harimo umutima, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije,diyabete, indwara z’imitsi n’iz’amagufa, kanseri n’izindi.

Ku bw’izo mpamvu ibigo bigiye byegeranye byasabwe ko buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi byajya bihurira hamwe ndetse bikaganira ku nsanganyamatsiko yatoranyijwe muri uyu mwaka igira iti: “ Tugire umuco w’ubutwari, twiheshe agaciro duharanire kwigira.”

Nyirashumbusho Jeannette wiga mu kigo cya ESN (Ecole des Sciences Louis de Montfort) cyo mu karere ka Nyanza yavuze ko siporo imufasha kuruhuka mu mutwe bityo akiga neza.
Yagize ati: “Abadakora Siporo ni uko bataramenya ibyiza byayo ariko twe twamaze kubyibonera ahubwo turabakangurira kugera ikirenge mu cyacu nabo bakayikora.”

Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo by’amashuli basabwe gutoza abana uwo muco wo gukora siporo abanyeshuri bagashishikarizwa gukora siporo buri munsi kandi mu buryo buhoraho kugira ngo ibyiza biboneka mu kuyikora birusheho kubageraho.

Twizeyimana Jean Pierre

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jew ndashima Imana
Cane
Kuko Idukorera Ivyiza Gus

Nindagiye Erias yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka