Rutsiro: Abanyeshuri batatu bahanishijwe kwiga bicumbikira kubera ko ngo bashishikarije abandi kwanga igikoma

Abanyeshuri batatu b’abahungu biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Collège de la Paix Rutsiro bahawe igihano cyo kwirukanwa burundu tariki 07/02/2013 ariko nyuma kiza gusimbuzwa icyo kwiga bicumbikira iminsi isigaye y’igihembwe cya mbere kubera ko byagaragaye ko ngo ari bo batumye abanyeshuri bose bo ku kigo bigumura banga kunywa igikoma.

Abo banyeshuri ni Mvuyekure Charles, Kwitonda Phocas na Gatoto Daniel bose bakaba bigana mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi ( HEG).

Mvuyekure Charles avuga ko mu mwaka ushize wa 2012 banywaga igikoma cyiza ariko muri uyu mwaka wa 2013 ngo batangiye kunywa igikoma kitameze neza, kirimo amazi menshi kandi kitarimo isukari ihagije ariko bakabyihanganira.

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 04/02/2013 igikoma cyari cyatetswe ngo cyari gikabije kuba kibi ku buryo abanyeshuri bagezemo bakanga kukinywa. Mvuyekure ati «Mu kanwa nta cyanga cyari gifite kubera ko nta sukari yari irimo kandi wanagisuka ugasanga ari nk’amazi ».

Abanyeshuri biga muwa gatandatu barya mu cyiciro cya mbere ngo ni bo binjiye bwa mbere baracyanga bituma n’abandi banyeshuri banga kukinywa. Uwo munsi ngo nta gikoma cyanyowe. Iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’ikigo ryagaragaje ko abanyeshuri batatu ari bo ku ikubitiro bavuze ko icyo gikoma kitameze neza.

Babiri bakodesheje inzu y'icumba kimwe hanze y'ikigo.
Babiri bakodesheje inzu y’icumba kimwe hanze y’ikigo.

Mvuyekure Charles yahanishijwe gutaha akamara icyumweru iwabo hanyuma akazagaruka azanye n’umubyeyi mu gihe abandi babiri na bo bategetswe gutaha ariko bo babwirwa kugaruka nyuma y’iminsi itatu bazanye ababyeyi.

Abagarutse mbere ngo bazanye n’ababyeyi ariko basanga ubuyobozi bw’ikigo bwamaze kubandikira impapuro zibirukana burundu mu kigo.

Abirukanywe bahise bageza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’ishuri bigagamo na ryo ubwaryo rijyana ikindi kibazo ku karere kubera ko batari bishimiye icyemezo cyari gifatiwe bagenzi babo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, madame Nyirabagurinzira Jacqueline avuga ko akimara kumenya ikibazo cy’abo banyeshuri yahise ajya ku kigo cyabo kuwa mbere tariki 11/02/2013 hanyuma asanga abanyeshuri nta makosa aremereye bakoze kubera ko nta kintu bigeze bangiza cyangwa ngo bagire uwo bagirira nabi, bityo asaba ko igihano bari bahawe cyo kwirukanwa burundu cyasimbuzwa ikindi cyo kwiga iminsi isigaye y’igihembwe cya mbere baba hanze y’ikigo.

Abo banyeshuri kandi ngo babwiwe kwandika impapuro basaba imbabazi ku ikosa bakoze ryo kwangisha abandi banyeshuri igikoma, ndetse ko nibongera gufatirwa mu rindi kosa iryo ari ryo ryose bazahita birukanwa.

Gufatanya amasomo no gushaka imibereho ngo birabagora.
Gufatanya amasomo no gushaka imibereho ngo birabagora.

Kopi y’izo mpapuro bayishyikirije ubuyobozi bw’ikigo, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro.

Nubwo nta kosa rikomeye ryahamye abo banyeshuri, Nyirabagurinzira ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko na none batari kubareka gusa, ahubwo ko babageneye igihano cyoroheje kuruta icyo bari bahawe mbere n’ubuyobozi bw’ikigo. Ati : « Ni mu rwego rwo guca umuco wo kudahana ».

Gufatanya amasomo no gushaka imibereho ngo birabagora cyane

Babiri muri abo banyeshuri bahise bakodesha inzu y’icyumba kimwe bararamo bakakibikamo n’ibikoresho hanze y’ikigo mu gihe undi we yahise ajya kuba mu rugo rw’umuntu wo mu muryango wabo ruherereye hafi aho.

Ubuyobozi bw’ikigo bwemeye gukorana n’abo banyeshuri imibare igaragaza amafaranga bari bashigajemo ku yo bishyuye muri iki gihembwe hanyuma bakazayasubizwa.

Zimwe mu mbogamizi abo banyeshuri bavuga ko bahura na zo zirimo kuba bafatanya ubuzima bwo kwiga n’izindi gahunda zo gushaka imibereho, kuko baba bagomba gushaka ibikoresho byo mu nzu babamo, guteka no kujya kuvoma mu kabande, dore ko ngo nta n’amafaranga ahagije bafite yo kubafasha muri izo gahunda.

Ikibazo nyamukuru bavuga ko kibakomereye cyane ngo ni uko batabona uko bigira hamwe n’abandi banyeshuri mu matsinda kugira ngo babone n’uko bakorera hamwe umukoro mwalimu aba yabasigiye kubera ko basabwa kwinjira mu kigo saa moya n’igice za mugitondo bakagisohokamo saa kumi n’igice z’igicamunsi.

Bajya mu kabande kuvoma amazi yo gukoresha aho bacumbitse.
Bajya mu kabande kuvoma amazi yo gukoresha aho bacumbitse.

Ku bwabo, bifuza ko nibura icyo bahagarikirwa ari ukurya no kuryama mu kigo ariko bakabareka bakabasha gusubiramo amasomo hamwe n’abandi banyeshuri mu masaha y’umugoroba. Igihano abo banyeshuri bahawe cyo kwiga bicumbikira kizarangira tariki 29/03/2013.

Nibaramuka bemerewe gusubira mu kigo bakongera kubatekera igikoma cyangwa n’ibindi biryo byose bitameze neza ngo bazahitamo guceceka babyihanganire kugira ngo batongera kwiteranya n’abayobozi, dore ko ngo n’iminsi bashigaje yo kwiga mu mashuri yisumbuye ari micye.

Ubusanzwe abanyeshuri biga muri Collège de la Paix Rutsiro banywa igikoma iminsi itatu mu cyumweru, ni ukuvuga kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatandatu.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubutaha muzajya mujyakunywa igikoma mwishinye. nubudi ahari diton ivuga ngo se ki ne te tue pas te rend plus fort

patrick yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ntabwo ikibazo gikemurwa nikindi, kwanga igikoma ntabwo ariyo nzira nziza yari gutuma babona ikiryoshye kdi sibyo byarigutma ubuyobozi bumenya ikibazo, ahubwo impamvu mubyobozi habamo inzego nukugirango ibibazo byabayoborwa bibone uko bikemurwa ujye kurwego rwibanze nibyanga kurundi kugeza igihe ikibazo cyawe gikemuye uko bikwiye iyi niyo nzira iboneye aba bana bari kunyuramo naho gushaka guteza umutekano muke mu kigo kirimo abana barenze 500 biba byashobora nogufata indi ntera itari iyo mukigo sibyo rero ntibazongere ahubwo igihano bahawe nigito uwabongeraho , ariko kuberako abayobozi arabashinzwe gukemura ibibazo ntakundi nibatware icyo kizabamenyesha ko gukosa atari byiza

yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Njyewe ndumva abo bana barahanwe ariko mu karengane. Banze igikoma kibishye ese barakibeshyeraga cyari kiryoshye? Niba rero koko cyari kibishye uwakoze ikosa n’uwatetse igikoma kibishye naho uwacyanze we rwose ni n’abagabo kabisa. Nanjye ari njye nacyanga. Niko ye tujye duhabwa service mbi turyumeho ngo n’uko ufite amakosa ari nawe ufite ububasha bwo haguhana. Rwose abo bana ndabashyigikiye 100% ntamuntu uguha agaciro iyo utakihaye. Ndahamya ndashidikanya ko n’ubuyobozi bw’icyo kigo buzi neza ko ibyo bwakoze ari ku gitugu gusa.

Jack Bauer yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Mwihangane sha mwahuye n’akaga!Ubwo se Tabaruka yabonaga muri ingurube zikwiye kunywa ibikoma bidasobanutse? Gusa ubutaha mujye mucyanga mwibanga kuko mwe niba mutagishobora hari abandi bo baba bumva bashyizwe igorora kiba kiryoheye!

TABARUKA J. C yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka