Darfur: Hafunguwe icyumba kizajya kimurikirwamo ibikorwa by’u Rwanda

Yanditswe ku itariki ya: 24-01-2013 - Saa: 12:59'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu mujyi wa ¬El Fasher muri Darfur hafunguwe icyumba kizajya kimurikirwamo ibintu bitandukanye byo mu Rwanda. Iki gikorwa kije nyuma y’umwanzuro wari wafatiwe mu nama rusange y’Abanyarwanda baba muri Darfur yateranye tariki 07/12/2012.

Mu muhango wo gufungura iki cyumba ku mugaragaro, tariki 19/01/2013, umuyobozi w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko kizagira uruhare runini mu guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo kuko kizaba kirimo ibikorwa by’ubukorikori, imyenda ya gakondo n’ibindi bitandukanye byakorewe mu Rwanda.

Bafungura icyumba cy'imurikabikorwa.
Bafungura icyumba cy’imurikabikorwa.

Iki cyumba kandi ngo kizaha ubushobozi abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bwo kugura ibintu bitandukanye byo mu Rwanda harimo nk’icyayi cy’u Rwanda, ikawa, Akabanga, imitobe itandukanye, ubuki n’ibindi.

Lt Gen Nyamvumba yongeyeho ko hazajya herekanwa buri munsi ibiganiro by’umuco nyarwanda aho abantu batandukanye bazajya babasha kubona ubumenyi ku iterambere ry’ u Rwanda, umuco, n’amateka.

Bimwe mu bizajya bimurikirwa muri iki cyumba.
Bimwe mu bizajya bimurikirwa muri iki cyumba.

Lt Gen Nyamvumba yasabye ko abashinzwe kumurika ibi bikorwa bitandukanye baharanira kugira ibintu bihagije kugira ngo abari mu butumwa bw’amahoro bazahasura bazabashe kubona ibyo bakeneye.

Emmanuel Nshimiyimana

Andi makuru - Mu Rwanda
Kabarore: Ibyiciro by’ubudehe bishya byatangiye kutavugwaho rumwe
29/01/2015

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa ibyiciro by’ubudehe n’ibisabwa kugira ngo buri muryango ubashe kumenya (...)
Polisi y’u Rwanda irishimira uburyo ubufatanye na Polisi mpuzamahanga butanga umusaruro
29/01/2015

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubufatanye ifitanye na Polisi mpuzamahanga (Interpol) by’umwihariko ubwo ifitanye n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya, buzatuma nta (...)
U Rwanda ni urugero rwiza muri Afurika no ku isi yose –Lt. Gen. Eikenberry
29/01/2015

Lt. Gen. Karl Eikenberry wacyuye igihe mu ngabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aratangaza ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe gito gishize bikwiye kubera urugero ibihugu (...)
Kibungo: Abakiristu barasabwa miliyoni 200 ngo Katedrali ivugururwe
29/01/2015

Abakirisitu basengera muri katedrali (Cathedral) ya Kibungo barasabwa gutanga umusanzu wa Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iyi katedral (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1607

Ibitekerezo

mana weeeeeeeeeeeeeeeeee,nkumbuye el fasher,mfite impungenge ko mugiye gu concurenca pix,nabasabaga ko mwashyiramo akabanga kenshi cyane kuko abanyamahanga baragakunda cyane cyane aba:gambia,sierra leone,hafi yaba UN staffs bararukunda,hamwe n’imipira yanditseho Rwanda,nibindi nka juice ya nyirangarama,uburoso bwinkweto bwa kiaka,ni sombe ya nyirangarama,n,imitako nyarwanda,cyane cyane carte y’u Rwanda,carte d’Afrique.

kiiza joyce yanditse ku itariki ya: 24-01-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire