Abaterankunga ntibavuga rumwe ku nzira inkunga yanyuzwamo

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitera inkunga u Rwanda birasa n’ibitavuga rumwe ku kibazo cy’aho inkunga iterwa u Rwanda ikwiye kunyuzwa.

Ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi bishyigikiye ko inkunga bitera u Rwanda yanyura mu mishinga yagenewe ibikorwa runaka by’iterambere, mu gihe hari abandi barimo Banki Nyafurika itsura amajyambere ishyigikiye kunyuza inkunga yayo mu ngengo y’imari.

Mu kiganiro hagati y’abahagarariye ibihugu n’imiryango nterankunga n’abagize Komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe ingengo y’imari, abahagarariye ibihugu bisanzwe bitera inkunga u Rwanda bagaragaje ko ibyo bihugu bikomeye ku mugambi wabyo wo gufasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.

Gusa aho iyo nkunga igomba kunyuzwa ni ho hakomeje kutavugwaho rumwe, hagati ya Leta y’u Rwanda na bimwe mu bihugu biyitera inkunga. Ibihugu bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’iburayi bisanga hakwiye kurebwa ubundi buryo bwo kunyuzamo inkunga yagenewe ibikorwa by’iterambere nk’imishinga igamije kuzamura ibikorwa nyirizina.

Mike Hammald wari uhagarariye aba baterankunga, yatangaje ko hari ubwo ibikorwa bigenerwa amafaranga ariko ntabigereho neza iyo yanyujijwe mu ngengo y’imari isanzwe.

Hammald yagize ati: “Niba mwifuza inkunga ifite akamaro, binyuze muri gahunda ya EDPRS hakurikijwe ibyemeranyijwe byose, dukwiye kureba uburyo bwo kubahiriza ayo masezerano ariko atari ngombwa ko iyo nkunga inyura mu kitwa ingengo y’imari, kuko hari ubwo amafaranga aba yaragenewe igikorwa runaka ugasanga ntakigezeho neza ahubwo ashyizwe mu bindi”.

Ibi ariko birasa n’ukwivuguruza kuko mu minsi ishize u Rwanda rwashimwe kuba rukoresha neza inkunga rugenerwa.

Ku ruhande rwa Banki nyafurika y’iterambere, inkunga inyuze mu ngengo y’imari ngo ni yo ifasha kugera ku iterambere ryifuzwa. Negatu Makonnen uhagarariye iyi Banki mu Rwanda yabivuze muri aya magambo:

“Aho twe duhagaze nka Banki nyafurika y’iterambere, nkuko twabyiyemeje hamwe n’ibihugu byose dukorana, turacyatekereza ko gutera inkunga inyuze mu ngengo y’imari ari byo bikwiye, niba twifuza koko gutanga inkunga ifite akamaro mu buryo buboneka ku iterambere ry’ibihugu dukorana na byo”.

Leta y’u Rwanda yakunze kunenga inkunga inyuze mu mishinga, ngo kuko kenshi iyo mishinga iba ikuriwe n’abanyamahanga bityo bagasubiza ayo mafaranga mu mifuka yabo.

Mu gihe hari ibihugu byahagaritse inkunga yabyo ku Rwanda bitewe na rapport ya ONU ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kinshasa, bimwe muri ibyo bihugu byari bihagarariwe muri iyi nama, bikaba byagaragaje ko ibiganiro bya politiki bizakomeza mu rwego rwo kurangiza icyo kibazo.

Cyakora ikibazo cy’ubukungu ku rwego mpuzamahanga na cyo cyagaragaye muri aba baterankunga, kuko batangaje ko inteko zishinga amategeko zo muri ibyo bihugu zikomeje gusaba ko inkunga yose ijya mu mahanga yagabanywa kubera ibyo bibazo by’ubukungu butifashe neza muri iki gihe.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka