Rwamagana: 2012 yagenze neza, 2013 izarushaho abahinzi nibayoboka ifumbire

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko umwaka wa 2012 wagenze neza ku batuye akarere ayobora, agahamya ko 2013 izaba nziza ku batuye Rwamagana bose niba abahinzi bahinduye imyumvire bagakoresha ifumbire kuko ubuhinzi aribwo shingiro y’ubukungu n’imibereho myiza muri Rwamagana.

Nehemie Uwimana uyobora Rwamagana yabwiye Kigali Today ko ubuzima bwose muri Rwamagana bushingiye ku buhinzi n’umusaruro ubukomokaho kuko n’abadahinga babaho neza iyo ubuhinzi bwagenze neza, bwagenda nabi abatuye Rwamagana bagasonza, bakarwaragurika, ubujura n’urugomo bikiyongera.

Aganira na Kigali Today, Uwimana yagize ati “Mu Karere kacu ka Rwamagana, umutungo mwinshi n’amafaranga tubikomora ku buhinzi. Iyo abahinzi bakoze cyane n’ikirere kikatubera cyiza, abaturage twese tubona amafaranga kandi nayo afasha abayafite kubaho neza.”

Uyu muyobozi wa Rwamagana aravuga ko impamvu Rwamagana igendera cyane ku buhinzi ari uko yegeranye n’umujyi wa Kigali, aho Abanyarwamagana bagemura umusaruro mwinshi w’ibyo beza.

Uyu muyobozi ati “Kuba twegeranye na Kigali, ahantu imodoka zigenda iminota 40 gusa ni abaturanyi beza dufite kuko bahora bakeneye umusaruro w’ibyo tweza natwe bakaduha amafaranga dukeneye.”

Nehemie Uwimana aravuga ko mu Karere ka Rwamagana bahinga cyane ibigori n’ibitoki kandi bikenerwa mu mafunguro ya buri munsi Abanyarwanda, by’umwihariko Abanyakigali, bafata ku meza yabo.

Uyu muyobozi ariko aravuga ko hari abahinzi bamwe batarayoboka gahunda yo gukoresha ifumbire mu buhinzi bwabo, bityo bakaba bagisarura ibihingwa bike kandi bafite ubutaka bashobora kubyaza amafaranga menshi.

Aba bose, Bwana Uwimana yabasabye kuyoboka gahunda yo gukoresha amafumbire mvaruganda n’ay’imborera kuko bazabasha kweza imyaka myinshi kandi bakayivanamo amafaranga menshi.

Urutoki ruri mu bihingwa byinjiriza amafaranga Abanyarwamagana.
Urutoki ruri mu bihingwa byinjiriza amafaranga Abanyarwamagana.

Uyu muyobozi aratanga urugero ko iyo umuhinzi akoresheje ifumbire asarura ibiro 4,500 z’ibigori ku buso bwa hegitari imwe, igihe utakoresheje ifumbire asarura gusa ibiro 1,500.

Iyi mibare ngo ihamagarira abahinzi bose guhindura imitekerereze bakajya bakoresha ifumbire, bakazabona umusaruro mwinshi nawo uvamo amafaranga menshi mu mwaka utaha.

Mu zindi nzego, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko imibereho y’Abanyarwamagana yagenze neza, n’ibibazo by’ubwicanyi byaranze ako Karere mu mezi atatu ya mbere ya 2012 ngo ubu byarakemutse kubera abaturage bose basuwe iwabo mu ngo bakaganirizwa, bakigishwa imibanire myiza no gutanga amakuru ku byahungabanya umutekano byose.

Mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2012 mu karere ka Rwamagana habaruwe abantu 13 bishwe n’abo babana mu ngo iwabo, ariko mu mezi 9 yakurikiyeho abaturage bacunze umutekano kandi bakumira ibikorwa byose by’urugomo.

Gusa ngo hari abantu 2 bishwe bazize amakimbirane yo mu ngo, ababishe bakaba baraciye mu rihumye abaturage n’inzego z’umurekano.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo rwose ni byiza kuko iyo urebye Akarere ka Rwamagana karera,gafite umutungo kamere,ikibabaje ni uko ahantu hanini hakorerwaga ubuhinzi bw’INYANYA hose bahatse abaturage hakaba hari gupfa ubusa,mu byukuri abahazi bose muzababaze ni ko gace kafashaga urubyiruko mu kwiteza imbere kubera icyo gihingwa no kuba tutaraburaga izo mbuto kuko wasangaga bidahenze.Ni naho iyo wageraga i Kigali wasangaga imodoka n’abacuruzi bose ba Rwamagana ariwo mushinga bakoraga.Ibyo mvuga ni ukuri kuko ni ahantu navukiye cyane cyane mu murenge wa MUNYAGA.Byateje ikibazo ku buryo usanga byarateje inzara.Ni mudufashe mu bwire umuyobozi wa karere ka Rwamagana bahadusubize hongere hakorerwe ubwo buhinzi bw’INYANYA.Ikibabaje ni uko usanga aho hantu harabaye ikigunda cyangwa se igisambu.Murakoze.

titi yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka