Abanyarwanda bakomeje gutahuka

Abagore batandatu n’abana 14 bageze mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi tariki 27/12/2012, bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Batangaje ko bishimiye kongera kugera mu gihugu cyababyaye bavuga ko baje kugikiza bakoresheje amaboko yabo.

Aba bagore bamaze imyaka 18 muri Congo bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma batahutse ari ukwanga gukomeza kuba impunzi kandi igihugu cyabo kirimo umutekano. Ngo aho bari bari bameze nk’imbohe kubera kutisanzura mu gihugu kitari icyabo.

Zimwe mu mbogamizi zatumaga badataha harimo umutwe wa FDLR ubabeshya ko ngo u Rwanda ruzabagirira nabi, kandi ngo iyo uwo mutwe umenye ko hari umuryango ushaka gutahuka kuri uwo munsi urara uzimye wose.

Ibyo ngo bituma n’uwaba abifite ku mutima yifata kugira ngo atabizira gusa ikigaragara n’uko abantu benshi bifuza kugaruka iwabo ariko bakabangamirwa n’inzira.

Iyi miryango yatahutse ivuga ko abagabo babo aribo batahutse mbere ubu ngo bakaba baje babasanga ,barifuriza abasigaye muri Congo gutahuka kuko ntacyo bari gukora muri Congo usibye gutakaza imiryango aho ngo buri munsi baterwa n’imitwe yitwaje itwaro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

igitekerezo cyanjye ko mukinize mwakiretse?

akagabo john yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

Abwo se bariyaa bana bose babyarwa nabande?base nabanyina se ko basigaye bazarerwa nande!Genda Rwanda waragowee!ubuse barashyiraho ibigo birera naba ra!!!!!!!!ahahahahahahah rwanda weee

akagabo john yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

Rwose ikaze mu rwababyaye,, nimwitegure muharanire gutez’imbere igihugu aho kubundabunda mumashyamba ,,kuko uwabatsinze ntaho yagiye. Mutumeho nabanewanyu musizeyo dii. HARAKABAHO URWANDA N’ABANYARWANDA.

karibu yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

murabesha tu twarabamenye imikorere yanyu ni fdrl ibatumye ntabwo turwana muzane imicyo myiza naho ubundi twarabamenye mushatse mwaheba congo si iwanyu muka duha amahoro iwacu M23 izabacyura mwanka mukunda

yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

kubera iki nta mugabo mbona muli kumwe muzabasanga hehe mu rwanda ko mbona mugigisha ngo muratashye no inkina micyo musubireyo mubazane bave mumashamba ya congo .muzanye zahabu ingana gute canye mwayitumiyemo amasasu yo kutumara

kayibanda g yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka