Madame Jeannette Kagame yasabye abana kuziba icyuho cy’imirimo ya ngombwa, ikenewe mu gihugu

Madame Jeannette Kagame wakiriye abana muri Village urugwiro, mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka, yabasabye guteza imbere impano zitandukanye biyumvamo, kugira ngo bazibe icyuho cy’imirimo ya ngombwa ikenewe mu gihugu.

Yabasabye kumubwira impano biyumvamo, aho abenshi bagiye bavuga ko bifuza kuba abaririmbyi n’ababyinnyi. Ariko n’abandi bacye bavugaga ko bifuza kuba abavuzi, umudereva w’indege, umupolisi, umusirikare, umugenzi w’ikirere ( astronaut), padiri, umwarimu, Ministiri w’ubuhinzi, depite, hari n’uwifuza kuba umukuru w’igihugu.

Amaze kumva abenshi bahuriza ku kwifuza imirimo imeze kimwe, kandi imeze nk’aho ntacyo yafasha gikomeye cyane mu guhindura ubuzima bw’igihugu, abasaba kwishakamo imirimo ya ngombwa cyane.

Niyonkuru Claude, wifuza kuzaba umukuru w'igihugu, ahabwa impano y'ibikoresho by'ishuri na Mme Jeannette Kagame.
Niyonkuru Claude, wifuza kuzaba umukuru w’igihugu, ahabwa impano y’ibikoresho by’ishuri na Mme Jeannette Kagame.

Ati: ”Benshi mwavuze imyuga yo kubyina, kuririmba cyangwa guhanga imivugo, ariko hari imyuga ya ngombwa mukwiye gukora, ku buryo mwayibangikanya n’iyo muvuze”.

Abana kandi bigishijwe umuco w’ubupfura, ukubiyemo kwirinda ababashuka, kugira uburere bwiza, gukunda umurimo no kwiga, kugira ngo bazagere ku byifuzo bagiye batangariza Umufasha w’Umukuru w’igihugu.

Buri mpera z’umwaka, Mme Kagame agira igihe cyo guhura n’abana bakomoka mu turere twose tugize igihugu, bakaba bagize ihuriro ryiswe Unity Club; kugira ngo yumve uko umwaka urangiye wabagendekeye, no kubifuriza umwaka mushya muhire.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka