Harebamungu Mathias yatangiye kwimenyereza umwuga wo kogosha

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias ngo yatangiye kwimenyereza umwuga wo kwiga kogosha abitewe nuko ngo nta mwuga n’umwe usuzuguritse ubaho.

Ubwo yakoranaga inama n’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli yo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi, tariki 18/10/2012, yabibatangarije abashishikariza kutagira umwuga n’umwe mu buzima basuzugura cyangwa ngo babone abahisemo kuwiga ngo babahe agaciro gake.

Dr Harebamungu yavuze ko nta mwuga mubi ubaho mu buzima asobanura ko iyo uzi ikintu kimwe uba ukeneye no kunguka ubumenyi mu bindi.

Ati “Iyo uri dogiteri uba ukeneye uwagupondera sima waba mwarimu ugakenera uwagufasha gusakara inzu yawe bigakomeza bityo ariko uramutse ibizi ntacyo byaba bigutwaye kuko byaba ari amahirwe”.

Ashingiye kuri izo ngero Dr Harebamungu yagize ati: “Ubu nanjye ndi kwimenyereza kwiga kogosha mu ishuli ry’ikoranabuhanga rya Kicukiro”.

Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli mu ntara y’Amajyepfo bakimara kubyumva byabatunguye ariko umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yabasobanuriye ko aho isi yerekeza buri muntu azaba asabwa kuba intyoza mu bumenyi runaka bityo abadafite icyo babiziho bikabahenda.

Avuga ko mu bihugu byateye imbere abanyamwuga babayeho neza ndetse bikaba bibatungiye imiryango.

Ati: “Muri mwe ninde utarahamagara umufundi ngo atangire umwake amafaranga ku cyo wifuza ko amukorera hanyuma wakumva ari menshi ugatangira kumuhendahenda ngo akugabanyirize ibiciro”?

Ibyo Dr Harebamungu asanga biterwa n’uko ibyo ushaka ko agukorera wowe ubwawe uba utabyishoboreye ngo ariko uramutse ibyishoboreye ntibaguca ayo mafaranga usabwa yose wabanje no kumuhendahenda.

Abantu biga imyuga nta bwo baba barananiwe n’ubuzima ahubwo ni imyumvire ikiri hasi abantu bayifiteho ariko ba nyirayo bo irabatunze; nk’uko Dr Harebamungu Mathias yabisobanuriye abo barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

birabyoshye kubera ko niho igihugu gitera imbere ,none twibatizaga niba bishoboka ko mwaduha nimero zabo natwe tukajya kwiga nabandi

gashagaza janvier yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Yabonye kogosha aribyo ashoboye azabikore

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ariko se ubwo biratangaje koko? Erega n’ubwo ari Minister ni umuntu nkawe, buri muntu kandi agira ikimushimisha, ubuse ko nkora ahantu hakaze nusanga ndi mo kombera insina i wanjye uzanseka, ubu se ibifaranga umugore yirirwa ajyana mu ma salon, mbishoboye sinajya mwisukira amafra ntasohoke?

MUCUNGURAMFIZI Clement yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Nta gitangaje kirimo ariko erega n’ubwo ari Ministre ni umuntu nkawe, Kandi ntukibuze igishimisha umutima wawe. None ho ubu usanze ndi kombera insina wanseka kandi nkora muri RRA, ko njya mpereza umufundi waje kunyubakira se? Ni bibi mbireke kandi numva bingwa neza!

MUCUNGURAMFIZI Clement yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

nagerageze ubwo njyewe ndabyihoreye!!!!!!!!!!ubwo se azajya yogoshera angahe?

yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

ye!!!!!!!nkubwo yibonye yabaye umwogoshi koko? ni ministre none ariyaturiraho ko ari muri stage yo kogosha!tumwifurizese kuzagira akazi keza?igitekerezo ni cyiza ariko iyo areba indi titre agiha naho bamwe nanjye ndimo mbibonamo gushinyagura kandi ngo Imana ntinegurizwa izuru wabona...........

gatera yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

aha yaba atubeshye cyane ,nta ministre wiga kogosha,no muri kicucyiro technology ntibigisha kogosha aho arahapfobeje cyane

hakizimana eric yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

nge ndumva afite gahunda zo gucaho akajya mumahanga akajya yogosha
ntakabeshye ninde minister mwumvishe yiga kogosha mwebwe..ahaaaaaaaaa arabibabwiye

kessi yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

kwimenyereza umwuga wo kwiga kogosha??? soit ni kwiga umwuga wo kogosha, soit kwimenyereza umwuga wo kogosha. ntabwo habaho umwuga wo kwiga kwimenyereza. grammaire plzzzz....

editor yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

kazi ni kazi koko! minister yimenyereza kogosha. biranyubatse. koko burya umuntu ahora yiga.

fils yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Birasanzwe kugira umwuga nibindi wiga, ahubwo utabikora ni umuswa, njya mbona hari abagabo barya resto or bagashaka abakozi ngo ntibazi ibyo murugo, mathias ni umugabo nabigishe njye maze kumenya imyuga 5 irimo nigisirikare

Kabeza yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka