Ubutumwa ku bakobwa b’u Rwanda, bwa Mme Jeannette Kagame

Kuri iyi tariki 11/10/2012 turizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Umufasha wa Perezida, Madamu Jeannette Kagame, yageneye abakobwa ubutumwa bwo kubibutsa agaciro bafite. Ubwo butumwa bugira buti:

Bakobwa bacu,

Kuri iyi tariki turizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, ukaba ari umunsi isi yose yabageneye. Ni umunsi wo guteza imbere uburenganzira bwanyu, no kugaragaza ibibazo by’ubusumbane hagati yanyu na basaza banyu, ndetse no gukemura ibibazo bishingiye ku ivangura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abakobwa hirya no hino ku isi.

Mu Rwanda turizihiza uyu munsi w’umwana w’umukobwa ku nshuro ya mbere, kuko duha agaciro abana b’abakobwa, ari nako tubategurira kuzaba abagore n’ababyeyi bazima.

Nagirango mbibutse ko muri abantu b’agaciro gakomeye. Igihugu cyanyu gikomeje guharanira ko mugera ku rugero rumwe na basaza banyu, kikaba cyarabageneye amahirwe menshi yo kugira ngo mugere kuri urwo rwego. Aha twavuga nk’amashuri, gahunda zitandukanye zahariwe kubateza imbere, hamwe no kubororehereza mu myigire yanyu.

Ni uruhare rwanyu rero, rwo kugirango muharanire kugera ku burenganzira mwemerewe, mukaba musabwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe, mugahatana na basaza banyu kandi mukabereka ko mufite ubushobozi n’icyizere mu byo mukora. Natwe tubijeje ko tubashyigikiye.

Ndahamya neza ko nk’uko ababyeyi cyangwa se abishingizi banyu bababwiye, mugomba guharanira kugira uburere n’uburezi bwiza kugirango mube abagore n’ababyeyi bazima. Ndabasaba rero kubyaza umusaruro impano mwifitemo, kandi mukamenya guharanira icyabahesha agaciro.

Mugomba guhora mwitekerezaho kandi mukemera ababagira inama zubaka, ari nako mukomeza umuco mwiza w’ubunyangamugayo kugirango abantu babagirire icyizere.

Nk’uko mubizi, umuyobozi mwiza agomba kuba intangarugero kubo ahagarariye. Nimuhere aho rero, muzakurane ubupfura n’ubunyangamugayo, kandi muzabigeraho nihabaho kugira umutwe ufungutse n’imyifatire iboneye.

Bana b’abakobwa, ejo hazaza hazaterwa no guhitamo neza kwacu. Mugomba kwigirira icyizere mukanateza imbere inzozi nziza mwagambiriye kugeraho. Icy’ingezi ni agaciro mufite kadashidikanywaho, nimutwaze rero kandi mukomeze muharanire kumenya, kuko murabikwiye.

Ubakunda,

Mme Jeannette Kagame

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birashimishije cane ukuntu la première dame du Rwanda yitayeho ibibazo vy abakobwa biwe !Kuko ni umuvyeyi naba bakamubera ibibondo ! Akomere , abaje imbere ababere "role model" nabo bamuje inyuma abayobore !!

Justine Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Murakoze cyane kuri izo nama umubyeyi wacu atugiriye.Gd bless u.

ann yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

n’uko urakoze cyane mubyeyi wintangarugero mubandi.uduhesha ishema aho urihose. Imana ikomeze ukuturindire.

mimi yanditse ku itariki ya: 11-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka