Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze inkunga ku Bitaro bya Mibirizi

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yashyikirije ibitaro bya Mibirizi inkunga y’ibikoresho bitandukanye byo mu buvuzi bigizwe na ambulance, imashini ikoreshwa mu buvuzi bw’amenyo, echographie, ibitanda, machine de radiologie, n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ibyo bikoresho byatanzwe kuwa kane tariki 04/10/2012, Diyosezi yabibonye ibikuye ku bagiraneza bayo bo mu gihugu cya Autriche.

Ambulance Diyoseze ya Gatorika ya Cyangugu yahaye ibitaro bya Mibirizi.
Ambulance Diyoseze ya Gatorika ya Cyangugu yahaye ibitaro bya Mibirizi.

Padiri Valens Niragire uyobora Caritas akaba anafite mu nshingano ze amavuriro ya Diyosezi, yashimye abo bagiraneza basanzwe bafasha Diyosezi muri byinshi, asaba abashinzwe imirimo itandukanye mu bitaro bya Mibirizi guha servisi nziza abarwayi bagana ibitaro no kwita ku bikoresho by’ibitaro.

Ibyo bikoresho bije bisanga ibindi bitandukanye ibitaro bya Mibirizi byashyikirijwe n’umuryango wo mu Butaliyani witwa MOCI (Movimento per la Cooperazione Internazionale).

Ibindi bikoresho byahawe ibitaro bya Mibirizi.
Ibindi bikoresho byahawe ibitaro bya Mibirizi.

Uwo muryango kandi buri mwaka woherereza ibitaro bya Mibirizi inzobere mu by’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye bakunganira ubushobozi bw’ibitaro. Uyu mwaka izo nzobere zizagera i Mibirizi mu mpera z’uku kwezi kwa cumi.

Mu rwego rwo kwagura amarembo, ibitaro bya Mibirizi biritegura gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ibitaro bikomeye byo mu Butaliyani mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka