France: Bazi amazina ababyeyi bazita abana babo cyane muri 2013

Yanditswe ku itariki ya: 19-09-2012 - Saa: 17:03'
Ibitekerezo ( 2 )

Mu gihugu cy’u Bufaransa bashyize ahagaragara amazina ababyeyi bazita abana babo kurusha andi mu mwaka utaha wa 2013.

Amazina ngo aziganza kurusha andi ni Emma na Lola ku bana b’abakobwa ndetse na Nathan hamwe na Lucas ku bana b’abahungu; nk’uko tubikesha 20 munites.fr.

Izina rya Emma ku bakobwa rimaze imyaka isaga 9 niryo rikunzwe cyane naho Nathan ni naryo ryiganje no muri uyu mwaka wa 2012.

Muri rusange abashyize ahagaragara ayo makuru bavuga ko amazina y’abakobwa azitwa abana cyane ari akurikira: Emma, Lola, Chloé, Inès, Léa, Jade, Manon, Louise, Zoé, Lilou, Léna, Sarah, Camille, Maëlys, Lina, Eva, Eva, Louna, Clara, Alice na Romane. Naho kubana b’abahungu ayaziganza ngo ni: Nathan, Lucas, Léo, Enzo, Louis, Gabriel, Jules, Timéo, Hugo, Arthur, Ethan, Raphaël, Maël, Tom, Noah, Mathis, Théo, Adam, Nolan na Clément.

Icyo abavuga ku by’amazina y’abana bahurizaho ni uko mu guhitamo izina ry’umwana ababyeyi bakwiye kureba niba ari izina ritera amahirwe kuko bemeza ko hari n’amazina umuntu yavuga ko atera umwaku.

Ernest Kalinganire

Andi makuru - Ntibisanzwe
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

mwansobanurira ubusobanuro bw’izina Denyse

yanditse ku itariki ya: 14-01-2013

Iryo zina rivuga iki?Kwa padiri baryemera umuntu abatirisha?

Perla yanditse ku itariki ya: 12-11-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile