Abanyarwanda barasabwa kurwana intambara yo kwikura mu bukene

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2012 - Saa: 10:01'
Ibitekerezo ( )

Abayobozi, ingabo n’abaturage bafatanyije gutera ibigori mu materasi yakozwe n’inkeragutabara.

Mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2013 A mu karere ka Nyabihu, umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, General Ngendahimana Jerome, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko intambara y’amasasu yarangiye isigaye ari iyo kwikura mu bukene no guharanira kwiteza imbere.

General Ngendahimana yasobanuriye abaturage b’akagari ka Arusha mu murenge wa Bigogwe ahabereye icyo gikorwa ko buri Munyarwanda agomba guharanira kwiteza imbere kugira ngo u Rwanda ntiruzategereze inkunga z’amahanga ahubwo narwo rujye rufasha andi mahanga.

Yongeyeho ko kwikura mu bukene ari uburyo bwiza bwo kwihesha agaciro buri wese akwiye guharanira mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego, nyuma yo gutera ibigori mu materasi yakozwe n’inkeragutabara, yasabye abaturage kuyabungabunga kuko ari igikorwa kiba cyaratanzweho amafaranga menshi na Leta kugira ngo barusheho kumererwa neza.

General Ngendahimana, yashishikarije abaturage bahinga ayo materasi kujya bayakoresha icyo yagenewe. Bagahingira igihe, bagaterera igihe, bagashyiramo inyongeramusaruro ku gihe, bagasarurira igihe.

Umuyobozi wungirije w’inkeragutabara yasobanuye ko ingabo zitabereyeho kubarindira umutekano w’amasasu gusa ahubwo ko n’umutekano w’inda nawo zizajya ziwubafashamo. Ari nayo mpamvu ziboneka mu bikorwa by’ubuhinzi zikifatanya n’abaturage, zigafasha mu gukora amaterasi n’ibindi.

Ibyo byerekana ko kurwanya ubukene no guharanira iterambere ry’Umunyarwanda bireba buri wese, kandi ko umuturage wese agomba kubigiramo uruhare. Ibyo bikaba aribyo bizatuma intambara yo kurwanya ubukene nayo u Rwanda ruyitsinda, rukihesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.

Agace ka Arusha karangwaga n’isuri n’inkangu ndetse no kwangirika kw’ibidukikije ku buryo byahitanaga abantu n’ibintu bitari bike, ugasanga ako gace gateza ibyago byinshi aho kugira ngo gatange umusaruro.

Nyuma y’aho gakoreweho amaterasi n’inkeragutabara, ubu abaturage barahinga bakeza ndetse ibyo bejeje bikabafasha kwizamura; nk’uko umwe muri bo, Sebujisho Buseyi, yabidutangarije.

Safari Viateur

Andi makuru - Mu Rwanda
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile