Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADEPR aracyariho
|
Yanditswe ku itariki ya: 15-09-2012 - Saa: 09:56'
|
|
Ibitekerezo
(
10
)
|
|
|
|
Pasiteri Rudoviko Sagatwa wabatijwe bwa mbere mu Rwanda mu itorero rya ADPR tariki 31/12/1943 akanaritangiza ku mugaragaro mu cyahoze ari Cyangugu, aracyari muzima.
Uyu mukambwe w’imyaka 104, yatangarije Kigalitoday ko ariwe Imana yanyuzeho mu Rwanda kugira ngo abantu babashe kuyemera. Avuga ko byari bigoye kuzana irindi dini kuko idini rya Gaturika ariryo ryari rizwi gusa.
Pasiteri Sagatwa wabatijwe bwa mbere muri ADPR.
Iyo ikaba impamvu baterwaga amabuye aho bageze hose kuvuga iby’Imana, kuko babitaga amashitani, nk’uko Sagatwa yakomeje abitangaza.
Uyu mupasitori yabatijwe n’umumisiyoneri Alvar Lindskog wo mu gihugu cya Suwede, nyuma haza kubatizwa abandi bagera ku munani iryo torero riba ritangiye mu Rwanda gutyo.
Ku buzima bwe busanzwe, Pasitori Sagatwa agaragaza integer nke kubera izabukuru, aho atacyumva neza, ntabone ndetse ntabashe no guhaguruka.
Musabwa Euphrem
|