Abanyamakuru b’Abanyarwanda bangiwe gukurikirana inama yiga ku mutekano muri Congo

Abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo bakorera ku mupaka wa Goma banze ko abanyamakuru b’Abanyarwanda ndetse n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga baba mu Rwanda bajya gukurikirana inama irimo kubera i Goma yiga ku ishyirwaho ry’abagenzuzi bazagenzura umupaka w’u Rwanda na Congo.

Uretse abanyamakuru bagera 20 bashakaga kujya gukurikirana iki gikorwa, hari n’abakozi bakora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga nabo bangiwe kwinjira ku butaka bwa Congo ngo bakurikirane iyo nama iteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo ruvuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda nta burenganzira bafite bwo gukurikirana iyo nama naho abanyamahanga bakorera AFP na Reuters babashinja kwitumira.

Si ubwa mbere Leta ya Congo yanga abanyamakuru b’Abanyarwanda bakurikirana amakuru kandi ibikorwa biba bireba n’Abanyarwanda.

Kuva mu kwezi kwa munani Abanyarwanda bane bafungiye muri Congo aho bafashwe bugwate bagiye guhahirayo. Ubwo bari bagiye gucyurwa mu Rwanda, abashinzwe abinjira n’abasohoka ba Congo bamenye ko hari abanyamakuru baje kubakira igikorwa kirasubikwa kugeza n’ubu ntibaragarurwa mu Rwanda.

Ubwo u Rwanda rwacyuraga ingabo zarwo zafatanyaga n’iza Congo guhashya FDLR n’imitwe yitwa intwaro, Leta ya Congo yanze ko abanyamakuru b’Abanyekongo babikurikirana. Abashoboye kubimenya banyuze mu Rwanda, aho batangaje ko Congo iba ishaka kubahisha amakuru y’impamo ahubwo bakagendera ku byo ibabwira.

Abanyamakuru b’Abanyarwanda bagomba kwitabira inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa izaba mu Ukwakira i Kinshasa ntibarabona ibyangombwa bibemerera kuyitabira mu gihe abo mu bindi bihugu nk’u Burundi bamaze kubona izo mpapuro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka