Tchèque : Umugabo ufite tatuages umubiri wose arashaka kuba perezida w’igihugu

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Tchèque witwa Vladimir Franz ufite ibishushanyo (tatuages) kuva ku kirenge kugeza ku mutwe ngo arashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2013.

Vladimir Franz w’imyaka 53 ngo ashobora kuba ari umwe mu bantu bafite ibishushanyo byinshi ku mubiri wabo ku isi.

Ngo hari abantu bashobora kuzaterwa ubwoba n’isura ndetse n’umubiri by’uyu mugabo, gusa we ngo yivugira ko umuntu adakwiye gucira urubanza igitabo ahereye ku gifuniko cyacyo.

Ariyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ya Tchèque.
Ariyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ya Tchèque.

Ku birebana n’uku kwiyamamaza kwe, Vladimir ngo ashyize imbere ibikorwa bijyanye n’ubuzima, kugabanya ubushomeri, kuzamura uburezi n’ibindi.

Abakurikiranira hafi iby’amatora bavuga ko izi gahunda z’uyu mugabo zishobora gukurura abazatora b’urubyiruko n’ubwo ngo bidahagije ; nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa internet rwa gentside.com.

Uko Vladimir Franz yari ameze akiri umusore n'uko ameze ubu.
Uko Vladimir Franz yari ameze akiri umusore n’uko ameze ubu.

Uyu mugabo ni umwarimu w’ubukorikori akaba yigisha muri imwe muri kaminuza zikomeye mu mujyi wa Prague, akaba n’umuhanga mu gusiga amarangi no guhimba indirimbo.

Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu by’amategeko, ariko akaba atarigeze ashaka kuyikoresha.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka