Ibibazo by’ubugizi bwa nabi muri Congo byatangiye ntaravuka – Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, aratangaza ko ibibazo by’amakimbirane n’ubugizi bwa nabi muri Congo byatangiye kera cyane nawe ubwe ataravuka.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo aherutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika asubiza ibibazo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Harvard International Review (HIR) cyo kuri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umunyamakuru wa HIR yifuje kumenya icyo Perezida Kagame atekereza ku birego bya hato na hato bidafite ishingiro amahanga akunze gushinja u Rwanda avuga ko rufite uruhare mu mutekano mucye wo muri Congo, maze umukuru w’igihugu amusubiza muri aya magambo:

“Urabizi, amateka y’ubugizi bwa nabi muri Congo ari aya cyera cyane ntaravuka! Ni ibibazo byazanywe n’abanyaburayi n’abakoloni bishakiraga gusahura umutungo w’igihugu bifashishije kubiba amacakubiri mu baturage bityo babona icyuho cyo kwisahurira umutungo uri mu butaka bimara ikinyejana cyose”.

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko u Rwanda rwagiye muri Congo rugiye guhashya abari basize bakoze Jenoside bagahungira muri Congo hanyuma rubasha gutahura miliyoni eshatu z’abanyarwanda bari bugarijwe n’indwara z’ibyorezo zitagira ingano aho bari babagize ingwate mu makambi y’impunzi.

Yakomeje agira ati “Abo ni ba Banyarwanda ubu barimo gukora cyane ngo bateze imbere imiryango yabo bubaka n’igihugu cyabo kugira ngo bakigire u Rwanda rushya. Kuva mu 2003, ntitwahwemye guhamagarira abantu gutahuka ku bushake, yemwe n’abakoze Jenoside twarabibasabye ngo baze bagire uruhare mu gusana igihugu”.

Ikinyamakuru Harvard International Review cyanabajije Perezida Kagame Paul ibibazo byinshi birebana n’iterambere ry’u Rwanda. Urugero nko kuba hari abantu benshi batavuga rumwe ku mpamvu yatumye mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda abagore barusha ubwinshi abagabo.

Perezida Kagame Paul yasubije ko n’ubusanzwe ibintu bitangirira mu bitekerezo by’umuntu hanyuma bikagenda bishyirwa mu bikorwa kugeza igihe bihindutse imirongo ngenderwaho (politike).

Kagame akomeza asobanura ko ubuzima yabayemo ari umwana mu nkambi z’impunzi muri Uganda bwamwigishije ibintu byinshi bumusigira amasomo y’ingirakamaro cyane yatumye akura abona ubutwari bw’abagore.

Ati “Abyeyi b’abanyarwandakazi byabaye ngombwa ko bakora imirimo ivunanye batari bafitiye n’ubumenyi kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo. Ndetse no mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, abagore bagize uruhare rukomeye cyane haba mu gukusanya amakuru, ndetswe no kurwana ubwabyo”.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko abagore bari barahejwe cyane muri politike ariko mu byo Leta ayoboye yaharaniye harimo no guha abagore uburenganzira bwo kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Yatanze ingero z’Abanyarwandakazi bafite imyanya ikomeye muri politike: Minisitire w’ububanyi n’amahanga, uw’ubuzima n’uw’ubuhinzi, perezida w’inteko ishingamategeko, uwahoze ari perezida w’urukiko rw’ikirenga ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali wa mbere nyuma ya Jenoside aba bose ni abagore.

Perezida Kagame avuga ko ibi byose Abanyarwanda babikora bagamije iterambere n’uburumbuke kandi ko haramutse hari abadahawe amahirwe yo kubigiramo uruhare, ntacyo umuntu yaba aharanira.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umva,amadini aragwira ariko iri rya shitani ryo nirisanzwe mba ndoga Kanayogye!ubuse kubatizwa mumaraso menshi!nukuvuga ngo uko bagiye kubatizwa hazajya hoboneka inzirakarengane!ntibizoroha!bakwiye kwamaganirwa kure.

zeze van philip yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka