Ngororero: Nyirarume yamuteye inda bimubuza gukomeza kwiga
|
Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2012 - Saa: 19:20'
|
|
Ibitekerezo
(
6
)
|
|
|
|
Nubwo mu kinyarwanda bisanzwe bizwi ko kizira gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwishywa (umwana wa mushiki wawe), mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero hari umukobwa watewe inda na nyirarume ubu bakaba batameranye neza.
Nkuko yabidutangarije, uyu mubyeyi witwa Dukuzumuremyi Sandrine yatewe inda afashwe ku gahato na nyirarume witwa Ndikumana Claudien ubu ukora mu murenge wa Sovu nawo wo mu karere ka Ngororero ubwo yamusangaga aho yari atuye mu mujyi wa Ngororero.
Ubusanzwe ngo Ndikumana yabaga wenyine kuko yari yarasize umugore i Kigali akaza gukora akazi k’ubugoronome mu Ngororero aho yari acumbitse hafi yo kwa mushiki we ariwe nyina wa Dukuzumuremyi.
Tuganira nawe, Dukuzumuremyi Sandrine yagize ati “ubundi yaraduhamagaraga ngo tumumesere imyenda kuko nta mukozi yagiraga. Nuko rimwe aza kumpamagara ambwira ko ngo ashaka kuntuma iwe i Kigali kuko ngo yari arwaye.
Nkibisanzwe sinazuyaje maze ndagenda ngeze yo nsanga ari mu cyumba arambwira ngo nininjire ararwaye, maze nkigera mu cyumba arafunga turagundagurana maze andusha ingufu arabikora”.
Dukuzumuremyi n’umwana yabyaranye na nyirarume.
Dukuzumuremyi icyo gihe wari ufite imyaka 19 nyuma y’uko nyirarume amuretse agasohoka yahise ajya kubivuga kuri polisi maze nayo ishaka Ndikumana iramubura, ariko aza kwitaba Dukuzumuremyi amubwira ko ageze i Gitarama ajya i Kigali ngo kubera ko yanze ko amutuma.
Nyuma ngo yagiriwe inama yo kureka kurega kuko hari hashize iminsi itatu uregwa adahari bityo ngo ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu bikaba byari byashaje.
Icyakora ntibyaciriye aho kuko Ndikumana yagiye gusaba imbabazi kwa mushiki we cyangwa kwa sebukwe, maze yumvikana na Dukuzumuremyi ko azajya amufasha kurera umwana ariko ubu ngo ntabikora bikaba ari nabyo bitera ikibazo uwo mukobwa.
Dukuzumuremyi ubu ufite umwana w’umukobwa wujuje umwaka avuga ko yagerageje guca ku bantu banyuranye baba abo mu muryango wabo cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze kugera no ku rwego rw’akarere ngo bamwumvikanishe n’umugabo we ariko akaba asa n’uwamunaniye.
Dukuzumuremyi wari umunyeshuli wigaga imyuga y’ubudozi no gutunganya imisatsi, ngo yahagaritse ishuli kuva ubwo na n’ubu, akaba ariyo mpamvu yifuza ko uwo babyaranye amufasha guhangana n’ubuzima buri imbere ariko we ntabyumva.
Twavuganye na Ndikumana Claudien kuri terefoniye igendanwa, byumvikana ko yemera ko ari we se w’umwana ariko agahakana gutererana umugore we akaba na mwishywa we ndetse ko n’ubu yiteguye gushyira amafaranga kuri konti ya Dukuzumuremyi, ahubwo akavuga ko hari abantu bashobora kuba bashuka uwo mukobwa.
Ernest Kalinganire
|