Uruganda Inyange rwahawe icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2012 - Saa: 12:48'
Ibitekerezo ( )

uruganda Inyange rukora ibinyobwa bitandukanye bikomoka ku mata, imbuto, ndetse n’amazi.

Uruganda rwa mbere mu Rwanda mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, Inyange Industries Ltd, rwahawe icyemezo cy’ubuziranenge ku bikorwa byarwo. Icyo cyemezo cyitwa ISO 22000 cyatanzwe na Bureau Veritas.

Nyuma yo guhabwa iki cyemezo kiri ku rwego mpuzamahanga, bivuze ko ibikorwa byose bya Inyange Industries Ltd Byemewe ku rwego mpuzamahanga kandi bakaba bihuje n’amabwiriza ngenderwaho y’ibiribwa n’ibinyobwa ku isi.

Iki cyemezo igihawe mu rwego rwo gukomeza kuyifasha mu mikorere myiza ku isuku no ku buziranenge no guhaza ibyifuzo by’abakiriya bahora batanga ibikorwa byabo ku gihe kandi ku buryo bugendeye ku gihe.

Inyange imaze igihe kitari gito iyoboye izindi ngamba mu Rwanda, niyo yazanye bwa mbere mu Rwanda ubucuruzi bw’amata bakoresheje imashini ziyacuruza.

Bimwe mu bikorwa ikora harimo amata, umutobe w’imbuto n’amazi, bikagera mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda, u Burundi, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville.

Emmanuel N. Hitimana

Andi makuru - Ubucuruzi
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile