Gakenke: Ikibazo cy’isuku nke kiri mu bizibandwaho mu myaka itanu iri imbere

Yanditswe ku itariki ya: 24-08-2012 - Saa: 16:01'
Ibitekerezo ( )

Abashinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke barasanga mu myaka itanu iri imbere bagiye guhagurukira ikibazo cy’isuku nke n’ingaruka zayo, mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

Abashinzwe ubuzima muri aka karere babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ine, bategura gahunda ngenderwaho y’imyaka itanu iri imbere mu rwego rw’ubuzima mu karere ka Gakenke.

Uwamahoro Janvier ushinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke, avuga ko muri iyi minsi ine bamaze, bafashe ingamba zigamije guhashya indwara ziterwa n’umwanda mu myaka itanu iri imbere.

Agira ati: “twabonye ko tugifite ikibazo cy’isuku nke, kuko mu ndwara icumu za mbere ziboneka mu karere, inyinshi ziterwa n’umwanda. Aha twavuga nk’indwara z’impiswi, iz’amenyo n’izindi”.

Bamwe mu bagize urwego rw'ubuzima mu karere ka Gakenke bari mu mwiherero i Musanze.
Bamwe mu bagize urwego rw’ubuzima mu karere ka Gakenke bari mu mwiherero i Musanze.

Ikindi kizibandwaho mu myaka itanu iri imbere mu rwego rw’ubuzima mu karere ka Gakenke ni ugukangurira abaturage ibyiza byo kuboneza urubyaro, kuko kugeza ubu umubare ukiri munini mu ngo.

Ati: “ikindi kibazo twabonye ni uko hakiri ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umusaruro. Imiryango yacu ifite abana benshi bigatuma hari ibintu byinshi badashobora gukora kuko ubunini bw’umuryango buba bukabije”.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima, abacungamutungo, ushinzwe ubuzima mu karere, ushinzwe igenamigambi mu karere ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima mu karere ka Gakenke.

Jean Noel Mugabo

Andi makuru - Urusobe rw’ubuzima
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile