Pasiteri yasezeranyije umugabo umwe abagore batatu
|
Yanditswe ku itariki ya: 17-08-2012 - Saa: 17:15'
|
|
Ibitekerezo
(
19
)
|
|
|
|
Umugabo wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyingiranywe n’abagore batatu kuzabana akaramata ndetse na pasiteri abiha umugisha.
Ibi byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu karere ka Bukavu, aho basezeraniye mu rusengero rwa pasiteri Zigabe Cirhuza ari nawe wabazeseranyije ndetse anabaha umugisha.
Pasiteri Zigabe Cirhuza yabwiye abo bagore ko bagomba koroherana mu nzu yabo nubwo haba yari ibyo umwe atishimira muri urwo rugo; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa lecongolais.cd.
Umugabo n’abagore batatu bahabwa umugisha mu rusengero.
Abantu bibajije impamvu uyu mu pasiteri icyaba cyaramuteye gusezeranya umugabo umwe ku bagore batatu.
Egide Kayiranga
|