Abanyarwanda baba muri Poland bizihije Assomption batekereza ku mwana w’Umunyafurika

Yanditswe ku itariki ya: 17-08-2012 - Saa: 12:56'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption, Kiriziya Gatorika yo muri Poland ifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mujyi witwa Lupca bateguye gahunda bise umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Umuhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zose.

Umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zose.

Iyo gahunda ikaba yatangijwe n’igitambo cya misa yayobowe na Padiri Jacek Dziel wari ukuriye iyo gahunda afatanyije na Padiri wari watumiwe avuye mu Rwanda. Hakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe n’uwari ahagarariye Abanyarwanda baba muri Poland biganjemo abanyeshuli.

Abanyarwanda baba muri Poland na Padiri bafatanyije gutegura icyo gikorwa.
Abanyarwanda baba muri Poland na Padiri bafatanyije gutegura icyo gikorwa.

Patrick Dusabe yavuze ku bibazo bitandukanye by’Afurika, ariko yibanda cyane no ku Rwanda mu gutanda ibisubizo n’inzira yo gusohoka mu makimbirane. Yagarutse kuri gahunda yo kwihesha agaciro nk’umunyafurika byumwihariko nk’umunyarwanda.

Abanyarwanda ntibagomba gucungira ku kavuye hanze, ahubwo bakwiye kubaka ubushobozi mu kwihaza muri gahunda zose.

Bamwe mu bafashe ijambo muri uwo muhango.
Bamwe mu bafashe ijambo muri uwo muhango.

Iyo gahunda yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga bingeri zose, biganjemo abo muri Afrika yaje gusozwa n’ibitaramo bitandukanye byarimo amachorales na groups ziririmba zo mu mijyi itandukanye ya Poland.

Patrick Dusabe

Andi makuru - Diaspora
Pages 1 | 2 | 3

Ibitekerezo

yego sha sankara alex komeza uduhagararire aho
ibendera ryacu rijye hejuru!

patricks yanditse ku itariki ya: 11-02-2013
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile