Indege za gisirikare za Uganda zari zazimiye zabonetse

Yanditswe ku itariki ya: 15-08-2012 - Saa: 10:39'
Ibitekerezo ( )

Indege zo mu bwoko bwa kajugujugu z’igisirikare cya Uganda zari zazimiye zabonetse tariki 14/08/2012 ku musozi wa Mount Kenya muri Kenya. Abatabazi bo muri icyo gihugu batangaje ko babonye imibiri ibiri y’abazize iyo mpanuka.

Uretse iyo mirambo ibiri, abo batabazi bavuga ko hari na bamwe mu barokotse iyo mpanuka bashoboye kubona. BBC yatangaje ko gisirikare cya Kenya cyatangaje ko imwe muri izo kajugujugu za Uganda yahiye igakongoka naho indi igahagama ku musozi.

Imwe mu ndege yavumbuwe ku musozi wa Mount Kenya yahagamye mu biti.
Imwe mu ndege yavumbuwe ku musozi wa Mount Kenya yahagamye mu biti.

Izo kajugujugu zari zahagurutse muri Uganda ari enye zerekeje mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Somaliya mu bikorwa by’ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zifasha Leta y’inzibacyuho y’icyo gihugu kurwanya umutwe wa Ali Shababu.

Imwe muri zo yashoboye kugera mu mujyi wa Garissa muri Kenya nta kibazo, indi biba ngombwa ko igwa nyuma yo kugira ibibazo.

Niyonzima Oswald

Andi makuru - Africa
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile