Ikamba rya Nyampinga w’umujyi wa Kigali ryegukanywe na Nyampinga wa KIST 2011
|
Yanditswe ku itariki ya: 14-08-2012 - Saa: 10:22'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Gisaro Joe Christa (hagati) yabaye nyampinga w’umujyi wa Kigali. Johali Nsengiyumva (ibumoso) yabaye igisonga cya mbere. Vanessa Ingabire (iburyo) yabaye igisonga cya kabiri.
Giraso Joe Christa wabaye Nyampinga wa KIST mu mwaka wa 2011 niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umujyi wa Kigali. Johali Nsengiyumva yegukanye umwanya wa kabiri naho Vanessa Ingabire yegukana umwanya wa gatatu.
Giraso Joe Christa afite imyaka 20 akaba ari umunyeshuri muri KIST mu mwaka wa kane mu ishami ry’Ubugeni (Architecture). Johali Nsengiyumva arangije amashuri yisumbuye i Shyogwe akaba afite imyaka 19. Vanessa Ingabire, w’imyaka 18 yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu kuri APACE muri Computer Sciences and Management.
Johali Nsengiyumva wabaye igisonga cya mbere.
Vanessa Ingabire wabaye igisonga cya kabiri.
Aba bakobwa uko ari batatu begukanye insinzi muri 14 bahatanaga, bahembwe amadorali 100 buri wese ndetse n’ibikoresho by’isuku n’ibindi.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wa tariki 12/08/2012 byaritabiriwe cyane. Umushyushyarugamba yari Anita Pendo usanzwe azwi cyane mu gushyushya ibirori, Dj akaba ari n’umunyamakuru kuri Radio One. Muri ibi birori kandi hagaragaye abahanzi batandukanye harimo Uncle Austin, Bruce Melodie, Kigali Live Music Band n’abandi.
bamwe mu bakobwa bahataniraga guhagararira umujyi wa Kigali muri marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2012.

Biteganyijwe ko ba Nyampinga bo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali ndetse n’ababungirije (ibisonga) bazashyirwa hamwe mu rwego rwo gutozwa kwiyerekana n’ibindi bijyanye n’ibyo Nyampinga ategerejweho.
Iyo myitozo izamara iminsi 15 uhereye tariki 15/08/2012. Gutora Nyampinga w’u Rwanda usimbura Grace Bahati bizaba tariki 01/09/2012.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
|