Abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye uyu mwaka bazamara amezi 7 ku rugerero
|
Yanditswe ku itariki ya: 7-08-2012 - Saa: 11:52'
|
|
Ibitekerezo
(
11
)
|
|
|
|
Rucagu Boniface, uyobora itorero ry’igihugu.
Abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2012, bazamara amezi arindwi ku rugerero bakora ibikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro; nk’uko byatangajwe na Rucagu Boniface ukuriye itorero ry’igihugu.
Urugerero ntiruzasimbura gahunda y’ibyumweru bitatu abanyeshuri barangije icyo cyiciro cy’amashuri bamaraga mu itorero ry’igihugu batozwa.
Abo banyeshuri bazakomeza kwitabira itorero nk’uko bisanzwe, ariko bakazajya bagira imihigo bahigira mu itorero ari na yo bazajya bajya gushyira mu bikorwa mu gihe cy’amezi arindwi bazamara ku rugerero.
Urugerero rw’uyu mwaka ruzatangira mu mpera z’umwaka wa 2012 amashuri agifunga.
Rucagu avuga ko mu Rwanda itorero ryahozeho na mbere y’umwaduko w’abakoloni, rikaba ryari ishuri Abanyarwanda bigiragamo indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda nyawe. Uretse itorero, ngo n’urugerero rwabagaho, rukaba rwari urubuga rwo kweserezamo imihigo yahigiwe mu itorero.
Cyakora ibijyanye n’urugerero ngo biracyanonosorwa neza kuko biteganyijwe ko rwazajya rumara umwaka umwe; nk’uko Rucagu akomeza abisobanura. Gusa ngo kubera ko bikiri mu ntangiriro, ku nshuro ya mbere urugerero ruzamara amezi arindwi gusa.
Urugerero ruzaba rugizwe n’imirimo ifitiye Abanyarwanda bose akamaro. Biteganyijwe ko imirimo izakorwa n’abanyeshuri bari ku rugerero izajya igenwa n’inzego z’ubuyobozi, mu mirenge no mu turere, bitewe n’icyo buri gace gakeneye.
Uretse imirimo y’amaboko, buri munyeshuri ngo ashobora no kuzajya atanga umusanzu we akoresheje ubumenyi yahawe mu ishuri bitewe n’ibyo yize.
Biteganyijwe ko urubyiruko rutari mu mashuri ruzajya rwifatanya n’abo banyeshuri mu mirimo y’amaboko.
Cyprien M. Ngendahimana
|