Rafiki yashimishije Abanyamusanze

Yanditswe ku itariki ya: 6-08-2012 - Saa: 13:28'
Ibitekerezo ( 2 )

Umurirmbyi Rafiki yashishije Abanyamusanze bari bitabiriye ibirori byo gutoranya abazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012, ubwo yaririmbaga indirimbo ze “Live”.

Muri ibyo birori byabaye tariki 05/08/2012, umuhanzi Rafiki yaririmbye indirimbo ze zigera kuri enye, zose aziririmba acurangirwa n’abacuranzi bamuherekezaga bamucurangira Guitar, Piano, ndetse n’ingoma imbonankubone (Live).

Rafiki yaririmbye indirimbo ze live.
Rafiki yaririmbye indirimbo ze live.

Rafiki ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda b’iki gihe bagerageza kuririmba live nk’uko byagaragaye. Zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye harimo Bagambe, Gikomando, ndetse n’Igikosi.

Rafiki yaririmbaga afatanyije n’abandi baririmbyi babiri. Umwe muri bo yaje kuririmba indirimbo ya Chameleon, umuririmbyi wo muri Uganda, yitwa “Valu Valu”.

Rafiki yavuye kuri stage aza mu bafana.
Rafiki yavuye kuri stage aza mu bafana.

Ukurikije uburyo yayiririmbaga yiganye ijwi rya Chameleon abenshi bagize ngo bashyizemo CD iriho iyo ndirimbo, Chameleon ariwe uri kuyiririmbira nyamara uwo musore yaririmbye live nta CD irimo.

Uyu musore yaririmbye Valu Valu bagira ngo ni Chameleon.
Uyu musore yaririmbye Valu Valu bagira ngo ni Chameleon.

Umuririmbyi Rafiki azwiho kuririmba mu njyana ya Coga Style. Iyo njyana n’iyo yihimbiye ubwe. Aho aririmba yigana uko bamwe mu batuye uturere twa Burera na Musnze bavuga.

Norbert Niyizurugero

Andi makuru - Ibirori
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

rafiki turakweme2 komerezahowangu good job men

florence yanditse ku itariki ya: 10-11-2012

rafiki is number 1 ntibakamugereranye nabandi birirwa batubeshya nama CD

John yanditse ku itariki ya: 9-08-2012
Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile