Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bagiye kugurishwa
|
Yanditswe ku itariki ya: 2-08-2012 - Saa: 11:03'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Bamwe mu bakinnyi bakinira Isonga FC bagiye kugurishwa mu makipe makuru yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, kugira ngo haboneke umwanya wo kwakira abandi bana bakiri batoya bashaka kuzamuka mu mupira w’amaguru.
Nk’uko byemejwe ubwo iyi kipe yashingwaga, buri mwaka igomba kwakira abana bashya baje kwiga umupira w’amaguru kandi bashaka gutera imbnere, naho abayikinagamo bamaze gukura bakagurwa n’amakipe makuru ashaka kubakinisha haba mu Rwanda ndetse no hanze.
Ushinzwe gukurikirana Isonga FC akaba n’umuyobozi wayo, Augustin Munyandamutsa, yadutangarije ko hari gahunda yo kugurisha bamwe muri abo bakinnyi bamaze umwaka bakina mu Isonga, bagasimburwa n’abandi bakiri batoya bazava mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 17 ndetse no mu bigo biri hirya no hino mu gihugu byigisha abana umupira w’amaguru.
Gusa Munyandamutsa avuga ko abo bana batazabagurisha bose, kuko abataruzuza imyaka 18 bazabagumana kugeza bayujuje ariko abamaze kuyuzuza cyangwa se bayirengeje bo bazagurushwa.
Bitewe n’ubuhanga abakinnyi b’Isonga FC bagaragaje, ngo hari amakipe menshi yifuza kubagura, gusa bitewe n’uko gahunda y’abo bakinnyi n’igurishwa ryabo itaranononsorwa neza Munyandamutsa yirinze gutangaza amazina y’abakinnyi bazagurishwa ndetse n’amakipe abashaka.
Isonga FC
Isonga FC yashinzwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA ) muri 2011 mu rwego rwo kwegeranya abana bari bavuye mu gikombe cy’isi muri Mexique ngo bagume hamwe biga umupira badatatanye, bityo bazitabazwe mu makipe y’igihugu y’ibyiciro bitandukanye mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu Isonga FC imaze gutanga umusaruro ugaragara mu mupira w’u Rwanda. Kuva iyo kipe yiganjemo abana bakinnye igikobe cy’isi yashingwa imaze kohereza umukinnyi witwa Salomon Nirisarike ku mugabane w’Uburayi kandi mu gihe nta gihindutse Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga bashobora kwerekezayo kuko bitwaye neza mu igeragezwa baheruka kujyamo.
Isonga FC kandi mu mwaka umwe gusa imaze, isigaye ikurwamo umubare munini w’abakinnyi bajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ndetse hari na bamwe basigaye bagirirwa icyizere cyo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru kandi bakagerageza kwitwara neza.
Theoneste Nisingizwe
|