Umuhanzikazi Tonzi yibarutse umwana wapfuye
|
Yanditswe ku itariki ya: 31-07-2012 - Saa: 10:54'
|
|
Ibitekerezo
(
19
)
|
|
|
|
Tonzi niwe mwana wa mbere yari abyaye.
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, yibarutse umwana wapfuye (umwana yapfiriye mu nda) mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 30/07/2012.
Amakuru dukesha Aline Gahongayire ni uko umwana wa Tonzi ngo yagombaga kuvuka kuwa mbere ariko basanze yapfiriye munda.
Yagize ati: “Byabaye ejo nijoro muri Faysal, Tonzi yabyaye umwana wapfuye. Umwana yagombaga kuvuka uyu munsi au fait.”
Uyu mwana wa mbere wa Tonzi yashyinguwe ku gicamunsi cya tariki 30/07/2012 i Rusororo.
Tonzi n’umugabo we, Alpha.
Uyu muhanzikazi washakanye n’uwahoze ari umujyanama we, Alpha mu mwaka wa 2009, babuze imfura yabo y’umukobwa, Nyagasani ahe iruhuko ridashira umwana wabo kandi nabo ababe hafi abahe gukomeza kwihangana.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
|