Gisagara: ikipe ya Goalball yegukanye umwanya wa 3 ku rwego rw’igihugu

Yanditswe ku itariki ya: 30-07-2012 - Saa: 09:27'
Ibitekerezo ( )

Ikipe y’abafite ubumuga bwo kutabona (goal ball) yo mu karere ka Gisagara yabashije kwegukana umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu mu mikino yabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2012.

Ubwo iyi kipe yakinaga mu mukino wayo wa kimwe cya kabiri cy’irangiza yahuye n’ikipe y’abatabona ya Rwamagana maze birangira Gisagara itsinzwe ibitego 11 kuri 5; ariko iza gukinira umwanya wa 3 aho yahuye n’ikipe ya Gahini yari imaranye igikombe imyaka igera kuri itatu maze Gisagara Goalball Team istinda ibitego birindwi kuri bine.

Icyatumye iyi kipe yishimira cyane umwanya wayo ni uko yawubonye ari ku nshuro ya kabiri gusa yitabira iyi mikino. Umwaka ushize yari yitwaye nabi inyuma yayo haza ikipe imwe gusa ariko ubu yaratunguranye itsinda amakipe yari ibihangange kandi bakaba bariyemeje kutazasubira inyuma.

Abakinnyi muri kipe baravuga ko babona bafite amahirwe menshi yo gutsinda amarushanwa ataha kuko ngo icyo bashyize imbere ari ugutsinda.

Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Gisagara, Bwana Elyse, avuga ko bakoze cyane ariko bakaba biteguye kurushaho.

Yagize ati “Ntekereza ko mbere twagiyemo tutaratangira kwigirira icyizere ariko ubu tumaze kumva ko abafite ubumuga nabo bashoboye kandi ko nabo bagomba no kugira igihe cyo kwinezeza none ubu tukaba dutangiye kuzamuka, bivuze ko rero ibyiza biri imbere”.

Iyi kipe yatahanye umwanya wa gatatu ihavana n’igihembo cy’amafaranga ibihumbi 50. Irushanwa ryarangiye ikipe y’abatabona ya Rwamagana yegukanye igikombe, ikurikirwa n’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Clarisse Umuhire

Andi makuru - Indi mikino
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile