Nyanza: Abahungu ngo basaba abakobwa kuryamana mbere y’ubukwe bikarangira bupfuye
|
Yanditswe ku itariki ya: 29-07-2012 - Saa: 09:53'
|
|
Ibitekerezo
(
7
)
|
|
|
|
Bamwe mu bakobwa babarizwa mu gice cy’umujyi wa Nyanza barashinja bamwe mu bahungu ko babotsa igitutu ngo baryamane mbere y’ubukwe bamara kubibemerera bakagenda umuti wa mperezayo na bwa bukwe bugapfa.
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 wasabye ko amazina ye agirwa ibanga avuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012 yakundanye n’umuhungu akibwira ko ari we Imana yamugeneye ariko aza gutahura ko amubeshya amazi yararenze inkombe.
Uyu mukobwa avuga ko kuva uvutse nta muhungu n’umwe yari yakaryamanye nawe kubera kumva ko ibyo byiyumviro atabihaye agaciro uretse uwo bazabana nk’umugabo n’umugore.
Ati: “Nabaye aho nkundwa n’abahungu benshi ariko kuko bose nabonaga bagenzwe n’irari ry’imibiri yabo nkabahakanira ko turyamana kuko nicyo nabonaga bose bashyize imbere kuruta gukora ubukwe nifuzaga kuzereka ababyeyi banyibarutse”.
Uwo musore nawe yirinze ko tuvuga uzina rye bamenyaniye mu bukwe bw’undi mukobwa wari wasabwe n’uko burangira bahanye aderesi n’uko urukundo rutangirira aho baterefonana ndetse bakohererezanya ubutumwa bugufi bw’amanyembwa nk’uko uwo mukobwa yabyise yujujutira igihe cye cyose yataye mu rukundo.
Yagize ati: “ Uriya musore nabyita ko yampenze ubwenge cyane kuko mu mezi atanu abanziriza ubucuti yerekanaga ko atandukanye n’abandi bahungu bose nabonye cyangwa nabwiwe n’abandi bakobwa bari inshuti zanjye. Namusuye inshuro nyinshi kandi ari wenyine iwe mu rugo ariko ntanyereke ko amfitiye irari ryo kunsambanya mbere y’uko dukora ubukwe”.
Uwo mukobwa akomeza asobanura ko icyamuteye kwemera ko uwo musore ari nyangamugayo ari uko yamusabye ko babimenyesha ababyeyi be kandi akabyitwaramo neza ku buryo ababyeyi b’umukobwa bamunshimiye bahereye ku mico bamusanganye.
Uwo mukobwa akomeza avuga ko nyuma y’iminsi mike amwerekanye iwabo umusore yamusabye kongera kumusura ngo baganire uko iwabo bamwakiriye.
Ati: “Aho niho yerekaniye irari ry’umubiri ansaba ko turyamana ashishikaye ariko ndanga mubera ibamba ariko byaje kurangira mugiriye imbabazi mwemerera kunkoraho no gukora cyo ashaka cyose birangira turyamanye kuko nanjye nari natangiye kwemera ko ariwe tuzabana kubera uburyo yitwararikaga akiyambika uruhu rw’intama kandi azaba isega bikarangira anshatseho impamvu yo gutandukana”.
Mu minsi mike ikurikiyeho uwo musore ngo yatangiye kumuvugisha akamubwira ko afite imirimo myinshi ahugiyeho ndetse rimwe na rimwe agafunga telefoni ye amwikiza nk’uko bivugwa n’uwo mukobwa.
Ubu butekamutwe mu rukundo uyu mukobwa avuga ko amaze kubwumvana abakobwa benshi bigana muri kaminuza bavuga ko bagiye bahemukirwa n’abahungu benshi muri ubwo buryo.
Abahungu benshi bo mu mujyi wa Nyanza bagize icyo bavuga kuri ubwo butekamutwe bavuga ko muri bo hari ababahemukira batangaje ko ibyo biterwa no gutinya inshingano z’urugo.
Umwe muri bo yagize ati “ Hari igihe wemerera umukobwa urukundo ariko wasanga ubukungu butifashe neza ugahitamo kwanga kwicisha umwana w’abandi inzara bityo ugahitamo kumureka kandi mwakundanaga.”
Ikindi aba basore bavuga ngo ni uko gukorana umukobwa ubukwe agufitiye umwana ari ikimenyesto cy’uko abyara.
Bamwe mu bakecuru bavuga ko baboneye izuba urubyiruko rwo muri iki gihe bavuga ko uyu muco wo gutanga avance ku bakobwa ari amahano.
Bagira bati: “Umukobwa wese aho ava akagera ni nk’amata ntabwo asogongerwa. Bakobwa rero muririnde kuko igihugu kitagira muco kiracika nk’uko abasheshakanguhe babivuze”.
Jean Pierre Twizeyeyezu
|