Rwanda rwanze kwakira abarwanyi ba M23 bazanywe na MONUSCO
|
Yanditswe ku itariki ya: 15-07-2012 - Saa: 17:38'
|
|
Ibitekerezo
(
4
)
|
|
|
|
Col.Sultan Makenga (hagati), umukuru wa M23, avugana n’abanyamakuru mu misozi ya Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru. Photo/RWN.
U Rwanda rwanze kwakira abarwanyi 29 bo mu mutwe M23 bari bazanye n’abarwanyi barindwi bahoze muri FDLR baje baherekejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro muri Congo (MONUSCO) hamwe n’itangazamakuru ryo muri Congo.
Aba barwanyi bagejejwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo tariki 14/07/2012 bamaze iminota igera kuri 45 ku butaka buri hagati y’ibihugu byombi kubera kutumvikana ko bagezwa mu Rwanda.
Kuba abarwanyi ba M23 barimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda biri mu bituma Leta ya Congo na MONUSCO bashinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi ba M23 ndetse bakita abo barwanyi kuba Abanyarwanda birengagije ko ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bafite uburenganzira barwanira.
Umuyobozi ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Sayinzoga John, avuga ko abarwanyi barindwi ba FDLR bakiriwe mu Rwanda i Mutobo kuko ari Abanyarwanda baje mu gihugu cyabo, kandi yemeza ko u Rwanda rwanze kwakira abarwanyi 29 ba M23 kuko atari Abanyarwanda.
Byari biteganyijwe ko kuri icyi cyumweru abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburengherazuba mu Rwanda bahura bakaganira ku rugomo rukorerwa Abanyarwanda bajya muri Congo, ariko iyi nama ntiyashoboye kuba kubera ko abayobozi batabonetse.
Tariki 12/07/2012, mu mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo yo kwamagana M23 ikomeje gufata uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru ariko ibi bikorwa bijyana n’urugomo rwo guhohotera Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakorera i Goma babashinja gufasha umutwe wa M23.
Ninde nyirabayazana w’ikibazo cya M23?
Perezida Kagame ari mu gihugu cy’Ubwongereza mu cyumweru gishize mu kiganiro Hardtalk kuri BBC yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera muri Congo, atangaza ko atabona impamvu u Rwanda rwafasha umutwe wa M23 kandi rufitanye imibanire myiza na Congo.
Muri 2009 u Rwanda na Kongo bafatanyije mu kugarura umutekano mu karere barwanya imitwe ihungabanya umutekano, ndetse n’umutwe wa CNDP wari uhangayikishije Leta ya Congo wumvikana na Leta imirwano igahagarara.
Perezida Kagame avuga ko ikibazo cya M23 ari icy’Abanyekongo akaba aribo bakwiye kubishakira igisubizo kuko abongeye kwegura intwaro ari bamwe mu bari mu ngabo za Congo kubera ko Leta itubahirije amasezerano.
Ibi kandi Perezida Kagame abihurizaho na bamwe mu Banyekongo basanga igihugu cyabo kitakagombye kuguma mu ntambara kubera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda babuzwa uburenganzira bwabo; nk’uko byanditswe ku mbuga zitandukanye zandikirwa muri Kongo.
Leta ya Congo n’amahanga bagomba kumenya ko mbere y’umwaduko w’abazungu Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byari iby’u Rwanda byomekwa kuri Congo kandi birimo abantu bavuga Ikinyarwanda kandi ubu babuzwa uburenganzira bwabo nkaho atari abanyagihugu.
Kuba abo banyagihugu babuzwa uburenganzira bahagurukira kurengera uburenganzira bwabo ntibyagombye gutwerererwa u Rwanda ahubwo Leta ya Congo yagombye gucyemura ikibazo cyabo ubundi ikarwanya imitwe ihungabanya umutekano w’ibindi bihugu maze amahoro agatemba muri Congo.
Ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ni kimwe mu biri buhuze Perezida Kagame na Perezida Kabila bari Addis Ababa muri Ethiopia mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
Biteganyijwe ko baza kuganira ku byavuye mu nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriye mu muryango w’akarere k’ibyaga bigari (ICGLR) bemeje ko hashyirwaho ingabo zakoreshwa mu guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu karere.
Sylidio Sebuharara
|