Perezida Kagame yitabiriye inama ya 19 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Yanditswe ku itariki ya: 15-07-2012 - Saa: 10:58'
Ibitekerezo ( )

Perezida Kagame yakirwa i Addis Ababa mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 15/07/2012.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, bageze Addis Ababa muri Ethiopia mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 15/07/2012 aho bitabiriye inama rusange ya 19 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).

Bimwe mu bizigirwamo harimo kurebera hamwe ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa ingamba z’ikinyagihumbi (MDGs).

Iyo raporo irashyira ahagaragara n’umuyobozi wa AU, Dr Jean Ping, Mr Donald Kaberuka, Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere ndetse na Mr Abdoulie Janneh, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Economic Commission for Africa.

Minisitiri Mushikiwabo ageze i Addis Ababa.
Minisitiri Mushikiwabo ageze i Addis Ababa.

Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko abazayitabira baziga ku busabe bw’u Rwanda bwo kwakira inama z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri 2016.

Kigali Today

Andi makuru - Mu Rwanda
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze, Turabashimiye.

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile