Ruhango: Umuvugabutumwa yahagaritse abantu amasaha agera kuri atandatu ababwira ijambo ry’Imana
|
Yanditswe ku itariki ya: 14-07-2012 - Saa: 12:16'
|
|
Ibitekerezo
(
4
)
|
|
|
|
Umuvugabutumwa Ramadan, ufite akabaho mu kwaha.
Ramadan wifata nk’umuvugabutumwa, yahagaritse abantu bari bitabiriye isoko abamarana amasaha agera hafi kuri atandatu ababwiriza ijambo ry’Imana akananyuzamo akabahanurira ibizaba.
Ramadan uri mu kigero cy’imayaka 26, yatangiye ubuhanuzi bwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012, muri gare ya Ruhango asoma amagambo menshi muri bibiliya ari nako abifatanya no kubwiriza abavaga mu modoka bagiye kurema isoko.
Uyu muvugabutumwa yavugaga ijambo ry’Imana nta muntu abwiye ngo aze aho ari, ariko nyuma y’akanya gato wajyaga kubona akabona abantu bamwuzuyeho akandi kanya ukabona baragiye akandi bakagaruka baruta abambere.
N’ubwo hari abantu benshi bemeranya n’abantu bavuga ubutumwa ku mihanda, mu modoka, mu masoko, muri za gare n’ahandi, hari abavuga ko ubundi ijambo ry’Imana riba rigomba kuvugirwa aho ryagenewe mu rusengero, kuko ahandi bishobora guteza ingaruka zitari nke.
Ramadan amaze kuvuga ijambo ry’Imana arimo guhabwa mafaranga.
Umwe muri aba bagenzi bari bakurikiranye ubu butumwa yagize ati: “Ariko ubundi aba bantu koko ubu ntibaba babangamira abantu cyangwa bakababuza gukora ibyabavanye iwabo?”
Bamwe mu baturage bavuga ko inzego z’umutekano, ziba zikwiye gukurikiranira hafi aba bantu, ngo kuko abenshi hari igihe babikora bagamije izindi nyungu zidafite aho zihuriye no gukangurira abantu inzira igana mu ijuru.
Zimwe mu nyungu aha bashinja aba bavuga butumwa, ngo ni uko akenshi iyo aba bavuga butumwa iyo bamaze kuvuga ijambo ry’Imana bakurikizaho no gusaba abari babateze amatwi amafaranga.
Eric Muvara
|