“Harimo abambonamo ubusazi ariko njye nibonamo ubuhanuzi.”- Professor Nigga
|
Yanditswe ku itariki ya: 14-07-2012 - Saa: 11:58'
|
|
Ibitekerezo
(
6
)
|
|
|
|
Karasira uzaramba Aimable a.k.a Prof Nigga a.k.a NDC.
Karasira uzaramba Aimable, umuhanzi uririmba mu njyna ya HipHop uzwi cyane ku izina rya ‘Prof Nigga’ cyangwa ‘NDC’ yemeza ko n’ubwo hari abamubona nk’umuhanzi usanzwe abandi bakamubonamo umusazi, we yibonamo umuhanuzi.
Karasira ‘Prof Nigga’ w’imyaka 35, avuga ko izina we yiyise ari NDC bivuga ‘Le Nouveau Diogène le Cynique’, zina avuga ko yiyise ahereye ku mufilozofe w’Umugereki witwaga Diogène le Cynique. Akumva ko hari byinshi bahuriyeho mu buryo babona isi.
Agira ati: “Harimo abambonamo ubusazi ariko njye nibonamo ubuhanuzi. Si ukwiyemera kandi kuko njye nicisha bugufi”.
Professor Nigga kandi ngo yemera n’abo abantu bita abasazi akenshi usanga ubwabo batabyemera. Kubwe abavuga ko umuntu ari umusazi cyangwa atari we bakwiye kureba ibikorwa akora n’ibyo avuga.
Ati: “Erega abo twita abasazi ubundi nabo baba bafite uko babona isi. Kuvuga ngo umuntu ni umusazi cyangwa si umusazi turebe akora ibihe bikorwa? Avuga ibiki?”
Kuri Professor Nigga asanga ibyo avuga harimo ukuri ahubwo ibyo abamwita umusazi bagenderaho ari uko we atinyuka kuvuga uko kuri.
Afitiye Abanyarwanda ubutumwa yahawe na Nyamuzinda
Professor Nigga atangaza ko hari ubutumwa afitiye Abanyarwanda, avuga ko buri mu ndirimbo ari hafi gushyira hanze yitwa ‘Ubutumwa bwo kwa Nyamuzinda”.
Avuga ko ari ubutumwa butandukanye cyane n’ubutumwa buri gutangwa n’abahanzi bo muri iyi minsi, we yemeza ko buganisha ku irari ry’abakobwa baryitirira urukundo.
Agira ati: “Kwa Nyamuzinda ni ukuzimu ariko ni mu myemerere ni nk’uko hari abavuga ijuru burya hose ni ahantu haba mu mitwe y’abantu gusa”.
Professor Nigga avuga ko ubutumwa bwa Nyamuzinda bugamije kugarura ubumuntu mu bantu bukanagaya abataye indangagaciro nyarwanda.
Indirimbo ze nibo bana be
Professor Nigga yemeza ko indirimbo ze aribo bana be, bityo akaba nta gahunda yo kugira umwana usanzwe abyara. Ati: “Ubu maze kugira abana [indirimbo] basaga makumyabiri na bangahe.”
Izi ndirimbo Professor Nigga avuga ko zigamije kuvuga ubuzima busanzwe no gukosora ibyo muri sosiyete, asanga benshi mu bo zidashimisha ari ababa biyumvisemo aho kwikosora bakinangira.
Uyu muhanzi wemeza ko ari umuhanuzi avuga ko ubutumwa atanga mu ndirimbo ze aribwo bwatumye aririmba, kuko yashoboraga no kwandika ibitabo ariko asanga Abanyarwanda benshi badasoma ahitamo gutambutsa ubutumwa bwe mu ndirimbo.
Jacques Furaha
|