Young Grace yafunze konti kuri facebook kubera abantu batangiye kumwiyitirira

Yanditswe ku itariki ya: 13-07-2012 - Saa: 15:12'
Ibitekerezo ( )

Nyuma y’uko haje abantu bashaka kwiyitirira Young Grace kugira ngo bamusebye bamubuze amahirwe yo gukomeza gutorwa muri PGGSS 2, ngo haje n’abashaka kumwinjirira muri konti yari asanzwe akoresha bituma ahitamo kuzifunga zose asigarana imwe gusa.

Ibi yabikoze nyuma y’uko hari uwari yarafunguje konti akayitirira Young Grace ndetse agatangira no kujya yandikaho amagambo atari meza asebya Young Grace ndetse akanandikaho n’andi atuka abafana be n’ibindi byinshi.

Gufata icyemezo cyo gufunga izo konti (accounts) zindi, Young Grace ngo yabitewe cyane cyane n’uko bari batangiye kuzinjirira (hacking) bityo asanga ari ngombwa ko yazifunga nk’uko yabidutangarije tariki 13/07/2012.

Yagize ati: “Nabonye hari aba hackers batangiye kunyinjirira bituma nzifunga burundu nzakomeza gukoresha imwe gusa”.

Young Grace kandi yemeza ko ahagaze neza mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo hatangazwe abandi bahanzi babiri bagomba gusezererwa muri PGGSS 2.

Young Grace mu marushanwa ya PGGSS 2 arangwa na numero 2, kumutora ni ukohereza ubutumwa bugufi kuri 4343 cyangwa se kurubuga rwa PGGSS 2 arirwo www.primusgumagumasuperstar.com

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Andi makuru - Muzika
Pages 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ...

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.


Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Kwamamaza
rra banner
My District Today
Rwanda Districts
KT Radio
KT Radio
Kigali Today on Facebook
Visit us on
kigali today on youtube kigali today on twitter kigali today on facebook
Kwamamaza
districts rwanda
Newsletter
Kigali Today Mobile