Tele10 yazanye ifatabuguzi rya Canal+ ryerekana za tereviziyo 104
|
Yanditswe ku itariki ya: 10-07-2012 - Saa: 15:36'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Nyagahene ibumoso bw’abafatanyabikorwa ba Tele10, asobanura imikorere ya Canal+ mu Rwanda.
Mu Rwanda haje indi sosiyete yitwa Canal+ icuruza imirongo ya televiziyo na radio hifashishijwe icyogajuru (Satelite). Ubu buryo ngo buje guhangana n’imiterere mibi y’ikirere n’imisozi byo mu Rwanda.
“Umuturarwanda wese, aho yaba hose azashobora kumva no kureba radio na tereviziyo nubwo yaba iyo bigwa cyangwa inyuma y’imisozi miremire”; nk’uko Eugene Nyagahene umuyobozi mukuru wa Tele10 icuruza imirongo ya televiziyo ya Canal+ na DSTV yabitangaje.
Nyagahene yavuze ko ifatabuguzi rya Canal+ rije kuba mukeba wa Star times y’Abashinwa, ku bijyanye no guhenduka, kugurisha umubare munini w’imirongo ya tereviziyo, ndetse no kugera ku bantu bose, bitewe no gukoresha icyogajuru gifata kandi kikohereza amakuru aho ariho hose ku isi.
Tele10 igurisha icyuma cya decoderi gifasha kubona amakuru atangwa n’icyogajuru ku mafaranga ibihumbi 55, igahita itanga umunara (antenne parabolique) ku buntu, kandi igurisha imirongo ya tereviziyo agera kuri 56 umuntu yihitiyemo ku mafaranga 6000 buri kwezi.
Ikoranabuhanga rigezweho (digital) ryo kureba tereviziyo cyangwa kumva radio, risaba kugura dekoderi ijyamo ikarita ifite imikorere nk’iya SIM card (ya terefone), umufatabuguzi aba yaguze kuri sosiyete ibishinzwe. Iyo karita niyo baseseka muri dekoderi bacomeka kuri tereviziyo cyangwa radio ifite aho baseseka intsinga.
Tele10 kandi yemeza ko mu kwezi k’Ugushyingo k’uyu mwaka izatangiza tereviziyo ya kabiri mu Rwanda, nyuma ya Tereviziyo y’u Rwanda.
Simon Kamuzinzi
|