Muri sosiyete 6 zitwara abagenzi muri EAC, imwe niyo y’Umunyarwanda
|
Yanditswe ku itariki ya: 4-07-2012 - Saa: 15:12'
|
|
Ibitekerezo
(
5
)
|
|
|
|
Imwe mu modoka zitwara abagenzi bajya cyangwa bava mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’uburasirazuba (EAC)
Mu gihe Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) ihora isaba Abanyarwanda gushora imari n’ubwenge mu bindi bihugu bigize umuryango wa EAC, abatwara abantu n’ibintu mu modoka b’Abanyarwanda barinenga kuba sosiyete zikorera mu Rwanda ari inyamahanga gusa.
Muri Sosiyete esheshatu zitwara abantu mu modoka mu bihugu bituranye n’u Rwanda, imwe yonyine niyo y’Umunyarwanda, ariko nayo ikoresha imodoka z’ingande.
Charles Ngarambe uhagarariye ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu mu Rwanda, akaba n’umuyobozi muri Kigali Bus Service; avuga ko ari igisebo ku ishyirahamwe ahagarariye, kuba batararebye kure mu ishoramari rya transport ryambukiranya imipaka.
Ngarambe yavuze ko abashoramari muri ‘transport’ bagiye inama y’uko bitarenze uyu mwaka bazatangira kujyana abagenzi hanze y’u Rwanda, mu bihugu bigize umuryango wa Afurika ky’uburasirazuba (EAC) na Kongo Kinshasa, bakoresheje imodoka.
Sosiyete “Impala” imaze kugura imodoka ebyiri nini zizajya zikorera i Rusizi n’i Bukavu muri Repubulika Ihanira Demukarasi ya Kongo, hakiyongeraho n’uko Yahoo na Volcano zimaze igihe zikorera ingendo hagati ya Kigali na Bujumbura hakoreshejwe imodoka nto.
Abatwara abantu n’ibintu bavuga ko kugura imodoka nini zitwara abantu bihenze cyane mu Rwanda, iyi ikaba ari yo mbogamizi basaba Leta kubakuriraho.
Bifuza gukurirwaho imisoro yo kugura imodoka nini zitwara abantu, kuko zihenda bitewe n’uko zitumizwa hanze ziteranyije; mu gihe muri Kenya na Uganda bazana ibikoresho bidateranyije (pieces) bakiteranyiriza, bigatuma igiciro kijya hasi.
Alexis Ruzibukira, umuyobozi mukuru ushinzwe inganda muri Ministeri y’inganda n’ubucuruzi (MINICOM), asobanura ko guhenda kw’ibikoresho bitumizwa hanze biteye ikibazo gikomeye, kuko biteza igihugu igihombo cy’amadevize.
Umuyobozi muri MINICOM ntabwo yijeje abatwara abantu ko igiciro cy’imodoka nini zitwara abagenzi kizagabanuka, ariko agaragaza icyizere cy’uko inganda ziteranya za ‘pieces’ zizatangizwa vuba mu Rwanda, bahereye kuri za moto.
Sosiyete zitwara abagenzi mu modoka nini hanze y’u Rwanda ni Taqwa y’Abanyatanzania, Jaguar y’Abagande, Horizon y’Abagande, Bahama y’Umunyarwanda, Kampala Coach y’Abanyakenya, ndetse na Gaaga y’Abagande.
Simon Kamuzinzi
|