Abanyarwanda 54,955 baguze telefone nshya muri Mata 2012
|
Yanditswe ku itariki ya: 11-06-2012 - Saa: 18:00'
|
|
Ibitekerezo
(
2
)
|
|
|
|
Abanyarwanda bakoresha telefone zigendanwa bamaze kugera kuri 42%.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, abakoresha itumanaho rigendanwa biyongereyeho abafatabuguzi bashya bagera ku 54955 bituma abakoresha iri tumanaho mu Rwanda hose bagera kuri miliyoni 4,51.
Abafatabuguzi bashya bashyizwe mu cyegeranyo cya RURA ni aba sosiyete z’itumanaho: MTN na TIGO. MTN yungutse abafatabuguzi bashya bagera kuri 48,140, batuma ihita igira abafatbubuzi bangana na miliyoni 2,95. TIGO yiyongereyeho abafatabuguzi bashya 6,815 ihita yuzuza abafatabuguzi miliyoni 1,56.
Muri rusange, umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefone zigendanwa wiyongereyeho 1,2% uva kuri 41,6% by’Abanyarwanda ugera kuri 42 % ; nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa mbere tariki 11/06/2012.
Ibi biratanga icyizere ko mu kuboza uyu mwaka, Abanyarwanda bazaba bakoresha iri tumanaho bashobora kuzagera kuri 60% mu gihe hazaba hakomeje kwiyongeraho n’abafartabuguzi ba Airtel; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa RURA.
Imibare ya sosiyete nshya ya Airtel izatangira gutangazwa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2012; nk’uko byatangajwe na Gatarayiha Régis, umuyobozi wa RURA.
Marie Josee Ikibasumba
|