Abadepite na Zambia bizeje ko bazakangurira impunzi z’Abanyarwanda gutaha

Abadepite bo muri Zambia bari mu rugendo shuri mu Rwanda bishimiye uko basanze u Rwanda banatangaza ko nibasubira mu gihugu cyabo bazageza ukuri basanze mu Rwanda ku mpunzi zigataha kuko basanze mu Rwanda hari umutekano.

Mu biganiro yagiranye n’abo badepite, tariki 06/06/2012, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo yabashimiye kuba baraje mu Rwanda kwirebera no kumenya ishusho nyayo y’umutekano w’u Rwanda itandukanye n’uko abakiri impunzi muri icyo gihugu babivuga.

U Rwanda narwo ruzohereza intumwa gushishikariza Abanyarwanda gutaha kandi abashaka kuguma muri icyo gihugu bazaguma ariko batitwa impunzi; nk’uko byatangajwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Igihugu cya Zambia kibarizwamo impunzi z’abanyarwanda bagera 6100 ariko benshi banga gutaha kubera amakuru abageraho atandukanye n’ukuri ku bibera mu Rwanda. U Rwanda rwihaye gahunda ko tariki 03/06/2013 nta Munyarwanda uzaba akitwa impunzi.

Hari abantu batanga amakuru asebya ibibera mu Rwanda bagamije kuca intege impunzi z’Abanyarwanda ziri hanze gutaha kuko baba babifitemo inyungu.

Intumwa za rubanda zo mu gihugu cya Zambia zaje mu Rwanda kwirebera uko ruhagaze n’umutekano uharangwa kugira ngo bazashobore gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha bafite amakuru y’impamo bagenderaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka