Bategetswe kureba filimi z’urukozasoni igihe bari ku kazi

Kugira ngo itegeko rishya ryo kwambara agakingirizo igihe cy’imibonano mpuzabitsina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishyirwe mu bikorwa, abapolsi bategetswe kureba filimi z’urukozasoni zizwi ku izina rya porno igihe bari mu kazi.

Ibi birareba cyane abapolisi bo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California bazajya bakurikirana abakinnyi b’ayo mafilimi y’urukozasoni, bareba ko bambaye udukingirizo neza nk’uko muri iryo tegeko babisobanura.

Kugira ngo iryo tegeko rishyirwe mu bikorwa, abakora ayo mafilimi bategetswe kuzajya bohereza ayo mafilimi yabo ku biro bya polisi, kandi bakagaraza uko banazigurisha ku masoko. Ubusanzwe aya mafilimi yagenewe kurebwa n’abantu bakuru, barengeje imyaka 21 y’amavuko.

Simi Valley, umuvugizi wa polisi yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru ku byerekeranye n’iryo tegeko ariko umwe mu bakora izo filimi, Edward Arenas, yemeje ko iryo tegeko rihari.

Simi Valley atangaza ko abakiriya babo bakunda kureba filimi zitarimo udukingirizo kandi ngo afite impungenge ko abapolisi bahari badahagije mu gukurikirana filimi z’urukozasoni; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Dailymail.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hi 2day! amakuru yanyu ndayakunda muri abanyamakuru b’umwuga mugira udushya twinshi kabisa.

Kuki mutafashe izina rya rwanda2day ko mukurikira ayo mu rwanda hose

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka