Kwibohora bizizihizwa ku munsi wibukwaho Ubwigenge bw’u Rwanda

Kwizihiza ku nshuro ya 18 umunsi wo kwibohora bizaba tariki 01/07/2012 (umunsi usanzwe wibukwaho igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge) mu rwego rwo kwisuzuma aho u Rwanda rugeze rukosora ibibi rwanyuzemo guhera mu mwaka wa 1962 ubwo rwabonaga Ubwigenge.

Itangazo ryavuye muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINILOC) tariki 02/06/2012 rivuga riti “Ubwigenge bwabonetse mu mivu y’amaraso n’inkongi y’umuriro, ku buryo kubwita ubwigenge nyakuri (real independence) byaba ari ukwibeshya”.

Ariko ngo Abanyarwanda babirenzeho bibuka kwibohora ku itariki yibukirwaho ubwigenge, kugira ngo bisuzume aho bageze bakosora ibyaranze ingoma zabayeho nyuma y’Ubukoroni bwasize umurage mubi w’amacakubiri mu Banyarwanda.

Nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti: “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”, Abanyarwanda ngo bazazirikana imyaka mibi u Rwanda rwanyuzemo kuva ubukoroni bwatangira ahagana mu 1900 kugera mu 1962, ndetse no kuva icyo gihe kugera mu 1994.

Bimwe mu byakosowe nyuma ya 1994 harimo imyubakire y’ubumwe bw’Abanyarwanda ivugwa kuba itarigeze iranga abategetsi ba nyuma y’Ubwigenge; nk’uko MINALOC yabitangaje.

Ladislas Ndendahimana ushinzwe itangazamakuru muri MINALOC yashimangiye iri tangazo avuga ko isabukuru nk’iyi noneho itagamije ahanini kwishima, ahubwo ngo ni ukwisuzuma kuko ngo umuntu ashobora gukora isabukuru mu buryo bubiri: iy’akababaro n’iy’ibyishimo. Umunsi wo kwibohoza usanzwe wizihizwa tariki 04 Nyakanga buri mwaka.

Ubu bimwe mu bizaranga icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye ngo ni ukubona buri Munyarwanda ashobora kwiyinjiriza byibuze amadolari ya Amerika 1500 (amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900) ku mwaka.

U Rwanda rwakoronijwe n’ibihugu bibiri: Ubudage n’Ububirigi. Abo bakoroni bashinjwa kwigisha amacakubiri ashingiye ku moko bazanye: Tutsi, Hutu na Twa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye ndabona muri Title mwibeshye kuko umunsi u Rwanda rwibukaho ubwigenge ni 01 Nykanga kandi wararenze. ahubwo ni umunsi wibukwaho ubwigenge bwa Afurika.
Ibitangazamakuru byo mu Rwanda rwose ba editors bajye bareba neza bashishoze

Igitekerezo yanditse ku itariki ya: 3-07-2013  →  Musubize

bidatinze ndasaba kumenya insanganyamatsiko y’uyu mwaka kubyerekeranye n’uriya munsi wo kwibohora n’ubwigenge uzaba le 01/07/2012

UWIMANA Sam yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka