Abana b’ingagi 19 bazitwa amazina tariki 16/06/2012
|
Yanditswe ku itariki ya: 26-05-2012 - Saa: 16:53'
|
|
Ibitekerezo
(
3
)
|
|
|
|
Umuhango wo kwiza izina ingagi uzaba ku nshuro ya 8. Uyu mwaka hazitwa abana 19 n’ingagi nkuru imwe.
Ku nshuro ya 8 u Rwanda rugiye kongera kwita izina abana b’ingagi. Mu birori by’uyu mwaka biteganyijwe tariki 16/06/2012 i Kinigi mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru, hazitwa amazina abana b’ingagi 19 hamwe n’ingagi nkuru imwe.
Rica Rwigamba, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), atangaza ko kwita izina bizajyana no kwishimira uburyo u Rwanda rwita ku rusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu bukerarugendo kandi bikongera ubukungu.
U Rwanda rwashyizeho umunsi wo kwita izina ingagi zo mu birunga mu rwego rwo guha agaciro umutungo kamere kuko inyamaswa na pariki bigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Kwita izina ni intambwe yatewe n’u Rwanda mu guha agaciro no kurinda inyamaswa zitaboneka henshi ku isi ahubwo ziboneka mu misozi miremire y’ibirunga. U Rwanda kandi runashimirwa kurinda ishyamba ry’inzitane ry’ibirunga ribonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye nubwo andi mapariki n’amashyamba nabyo bitibagiranye.
Umunsi wo kwita izina ni umunsi abaturage baturiye pariki y’ibirunga bishimira kuko bashobora kumurikirwa bimwe mu bikorwa bakorerwa bivuye ku bucyerarugendo bukorerwa muri pariki y’ibirunga.
Kuva taliki 9-16/06/2012, hazakorwa ibikorwa birimo amarushanwa y’amagare Musanze-Kinigi no kumurika ibikorwa byakorewe abaturage baturanye na pariki y’ibirunga bivuye mu mafaranga ava mu bukerarugendo.
Kwita izina ni uminsi witabirwa n’abantu bingeri zitandukanye barimo abaturage baturiye pariki y’ibirunga, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibyamamare bituruka imihanda yose ku isi.
Sylidio Sebuharara
|