Ingabo zijya mu butumwa i Darfur zihagararira u Rwanda neza

Abahagarariye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani bakomeje kwishimira ibikorwa byazo n’uburyo zihagararira neza u Rwanda muri ubwo butumwa.

Mu muhango wo kohereza no kwakira ingabo z’u Rwanda zasimburanye mu butumwa bw’amahoro i Darfur ku nshuro ya nyuma muri uyu mwaka, kuri iki cyumweru tariki 13/05/2012, batayo ya 71 yasimbuye iya157.

Maj.Gen. Augustin Turagara uyobora ikigo cya Gisirikare cy’i Kanombe wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo yavuze ko kugendera ku ndangagaciro nyarwanda biha ingabo z’u Rwanda imico n’imyifatire myiza (discipline); bikaba ari nabyo bihesha u Rwanda isura ishimishije mu mahanga no ku baturage ba Darfur by’umwihariko.

Maj.Gen.Turagara ati: “Discipline nticuya, ntisaza, ni amaraso. Iyo yanduye cyangwa akamye urapfa. Niyo musingi w’ingabo z’igihugu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Usibye kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye (UN) hamwe n’abaturage b’i Darfur bahungabanyirizwa umutekano biturutse ku mitwe yitwaje intwaro, ingabo z’u Rwanda zigira n’ibikorwa by’iterambere zikorera abaturage.

Ibi bikorwa birimo kubaka amashuri, amavuriro, ibikorwa remezo by’amazi no gukemura ikibazo cy’ibicanwa hubakwa amashyiga ya rondereza.

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yemeza ko ibi bikorwa nabyo biri mu bitanga amahoro muri Sudani, kuko bifasha impande zishyamiranye kwiyunga.

Yagize ati: “Nk’iyo izi ngabo zikorana umuganda n’abaturage, abahanganye barongera bakabonana badahujwe n’imirwano, ahubwo bahujwe n’ibikorwa bibateza imbere bose.”

Ingabo ziri mu ndege igiye guhaguruka zerekeza mu butumwa bw'amahoro i Darfur.
Ingabo ziri mu ndege igiye guhaguruka zerekeza mu butumwa bw’amahoro i Darfur.

Kubera ibyo bikorwa by’ingabo z’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye ushimira abasirikare b’u Rwanda kandi kujya mu butumwa bw’amahoro birakomeje ; nk’uko umuvugizi w’Igisirikare yakomeje abitangaza.

Kuva igikorwa cyo kujya mu butumwa bw’amahoro muri Sudani gitangiye mu mwaka w’2004, ingabo z’u Rwanda zimaze kuvayo ziragera ku bihumbi 24. Zisimburana buri mezi icyenda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingabo z’u Rwanda ningabo koko ubona zikorana ubushake ubwitange n’ubushishozi muri byose haba mu Rwanda haba no hanze y’u Rwanda , tubona ikizere ingabo zacu ziduha ejo hazaza h’u Rwanda nta mutekano muke uzongera kurangwa mugihugu cyacu ndetse no mumbibi zacyo , ndashimira cyane leta ubuyobozi bw’ingabo bukomeje kurangwa no guharanira agaciro kejo hazaza h’u Rwanda

NSHIMIYE Steve yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka