Yasubijwe imitungo y’umuryango we nyuma y’imyaka 22 atabyizeraga

Akarere ka Rubavu kasabye abafite imitungo bambuwe ku maherere kuyisaba bakayihabwa, nyuma yo gusubiza imitungo y’umwe mu miryango yari yarariganyijwe.

Uumuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie (iburyo), ashyikiriza Busogi Janvier impapuro z'imitungo yabo.
Uumuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie (iburyo), ashyikiriza Busogi Janvier impapuro z’imitungo yabo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2016, nibwo umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yashyikirije impapuro z’umutungo umuryango wa Janvier Busogi, umuhungu wa nyakwigendera Nyagasaza Mathias.

Uwo mutungo wari waratwawe na Station ERP ya Kajeguhakwa ikorera mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kuyibohoza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, ba nyirayo bahungiye mu mahanga.

Mu byishimo byinshi, Busogi atuye muri Amerika,avuga ko yaje atizeye umutekano we mu Rwanda no guhabwa imitungo yabo kubera ko bamwe mu bagize umuryango we bamushyiragaho iterabwoba ry’uko ashakishwa na leta.

Busogi (ibumoso) ngo yaje mu Rwanda yikandagira none ashubijwe imitungo yabo mu byumweru bitatu gusa.
Busogi (ibumoso) ngo yaje mu Rwanda yikandagira none ashubijwe imitungo yabo mu byumweru bitatu gusa.

Yagize ati “Ndishimye kandi mbonye ko mu Rwanda amategeko yubahirizwa. Nari naje mu Rwanda gusura igihugu cyanjye ariko nikandagira kubera amakuru mabi nahabwaga n’abantu, ariko mu byumweru bitatu, nshoboye gusubizwa imitungo y’umuryango wanjye.”

Umutungo umuryango wa Nyagasaza wasubijwe ni Station ubu yitwa ENGEN yanditsweho uwitwa Serge Rugagaza Mumuni Kajeguhakwa.

Busogi yavuze ko iyo Station yari iyabo mbere ya 1994, ariko nyuma yaho, yabohojwe na ERP (Energy Resources Petroleum Ltd).

Mu 2004 Nyagasaza Mathias yaje kuyisubizwa na Leta y’u Rwanda ariko kubera ko yaje gupfa kandi umuryango we ukaba warabaga hanze, ubuyobozi bwa ERP bwongeye kuyisubizwa, bituma umuryango wa Nyagasaza utinya kubikurikirana.

Inyandiko y'imitungo bahawe.
Inyandiko y’imitungo bahawe.

Busogi avuga ko uretse iyo Station, hari n’ibibanza by’amazu byagurishijwe ahubatswe Banki y’abaturage mu mujyi wa Gisenyi bikozwe na mubyara wabo wababwiraga ko bahigwa, batagomba kugaruka mu Rwanda.

Ati “Abantu bari hanze baterwa ubwoba n’imiryango yabo ifite imitungo kugira ngo bataza kuyibakuramo, bakababwira ko ari Leta yayifatiriye kandi ibashakisha.

Ibyo bituma abasize bakoze Jenoside cyangwa barwanya Leta babigarurira kandi bitari bikwiye.”

Yakomeje agira ati “Nkanjye, kubera imitungo twari twarabuze nari narishyizemo leta, ariko naraje abayobozi banyumvisha ko ngomba gusubirana imitungo yacu dufiteho uburenganzira, none nyihawe mu byumweru bitatu gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko n’abandi bafite imitungo bari hanze baza bakayihabwa kuko ari uburenganzira bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose nibyokwishimira,nahabwe nindishyi zakababaro,ariko Mayor naze Mumudugudu wa Rugerero,akagali ka Gikombe,Umurenge Wa Nyakriba Akarere ka Rubavu arenganure abaturage bahana imbibi na Gereza Ya Nyakiriba,babuzwa uburenganzira kubutaka bwabo Gereza ikitwazako ifite gahunda yo kuzabaha ngurane ,kuburyo hari nabahawe ibyangombwa byo kubaka babihabwa na karere ariko ubuyozi bwa Gereza bwabitesheje agaciro bwitwajeko buzakorera abaturage expropriation imyaka igashira indi igataha,Mayor turenganure udukize gukubitwa nabacunga Gereza ya Nyakiriba.

olivier yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Na BAHEZA Esdras bamusubize imitungoye iri i Musanze

simba Tom yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Yeeeeee, ngiyo imiyoborere na politique nziza iharanira uburenganzira bw’abaturage! Nizere ko icyo cyemezo ari mwenyewe H.E Paul Kagame wagifashe kuko niwe wenyine ukemura ibibazo by’abaturage bikomeye n’ibyo biba byaraburiwe umuti, ariko buriya ubwo aheruka i Rubavu yasize ababwiye ati mubirangize, ubundi bashyira mu bikorwa.

saba ramos yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka